00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Muyango n’Imitari cyari cyasubitswe kubera Covid-19 cyasubukuwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 March 2022 saa 11:19
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi hasubitswe igitaramo cy’amateka cya Muyango n’Imitari cyiswe ‘Muyango n’imitari mu Nganzo iganje’, kuri ubu cyamaze gusubukurwa.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa 25 Werurwe 2022 ahitwa ‘Crown Conference Hall’ i Nyarutarama. Ni igitaramo cyagombaga kuba cyarabaye ku wa 30 Ukuboza 2021 ariko kiza gusubikwa kubera Covid-19.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba cyiganjemo umuziki gakondo, bizaba ari 25000Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 400 000Frw mu myanya y’icyubahiro ku meza y’abantu umunani.

Abari gufasha Muyango gutegura iki gitaramo babwiye IGIHE ko imyiteguro iri kugana ku musozo ku buryo biteguye kwereka abantu igitaramo cyiza.

Didier Kananura uri mu bategura yagize ati “urebye ubu twavuga ko imyiteguro igeze kure, abazitabira igitaramo cyacu bazaryoherwa n’ibirori biteguye neza.”

Kananura yavuze ko abantu bakomeje kugura amatike ku bwinshi cyane ko atari kenshi bakunze kubona igitaramo cya Muyango n’Imitari.

Ati “Hari hashize igihe badataramira abakunzi b’umuziki wabo, iyo rero umuhanzi adakunda kugaragara cyane iyo agiye gutarama uba ubona abantu bamunyotewe.”

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga ‘Momo Pay’ aho uwifuza kuyigura akanda; *182*8*1*488888#.

Ivuka ry’Itorero Muyango n’Imitari

Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; ahagera akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.

Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n’Itorero ry’Abakobwa babaga mu Bubiligi ‘Imitari’, yerekeza ku Mugabane w’u Burayi kubafasha gukora indirimbo zabo.

Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo zabo, nyuma y’igihe ribyina iz’abahanzi b’Abanyarwanda babaga mu buhungiro.

Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango n’Imitari. Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990.

Mu zo yibuka harimo “Manyinya”, “Mwiriwe neza”, “Mpore” n’izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga nk’abarwanya Leta yariho.

Ikiganiro twagiranye na Muyango ubwo biteguraga igitaramo cyabo cyasubitswe

Zimwe mu ndirimbo zagukumbuza Muyango n’Imitari

Igitaramo cya Muyango n'Imitari cyongeye gusubukurwa
Harabura amasaha make ngo igitaramo cya Muyango n'Imitari kibe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages