Nyuma y’urugendo rurerure rw’amasaha 26 bava i Chicago bagana i Phoenix muri Gari ya moshi (train), abahanzi The Ben, Meddy K8 Kavuyo n’ubatunganyiriza amashusho Cedru bagaragaje ko igitaramo cyabo cyari cyiza kandi cyabanyuze.
Iki gitaramo gitangiza uruhererekane rw’ibitaramo byinshi bise “Ndi Uw’i Kigali Tour” bategura gukora mu mirwa mikuru yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu bihgu bitandukanye byo mu Burayi, muri Afurika y’epfo no mu Rwanda.
Abinyujije ku rubuga rwa facebook, The Ben yagize ati “Mbega igitaramo cyari cyiza, twakoze amateka. Mwarakoze mwese abadushyigikiye, twanejejwe bikomeye no kuba mwaraje mwese. Mwitegure igitaramo gikurikira”
Biteganijwe ko aba bahanzi bagize itsinda rya PressOne bazaza mu Rwanda kuhasoreza ibi bitaramo batangiye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2013.
Amwe mu mafoto yerekeranye n’icyo gitaramo:



















TANGA IGITEKEREZO