Ibihugu byinshi nk’u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi byagaragaje ko bitazemerera uyu muraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubikoreramo ibitaramo kubera ko yakunze kwibasira Abayahudi.
Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi uzwi nka Ye, azaririmbira kuri Silesian Stadium yo mu Mujyi wa Chorzów wo mu majyepfo ya Pologne ku wa 19 Kamena. Byari kuba ari ubwa mbere aririmbiye muri iki gihugu mu myaka 15 ishize. Icyakora iki gitaramo cyahagaritswe.
Minisitiri w’Umuco n’Umurage muri Pologne,Marta Cienkowska, yari yavuze ko gutumira West bitakwihanganirwa.
Muri Gashyantare 2025, ni bwo Ye yatangiye kugurisha imipira yariho ikimenyetso cy’Aba-Nazi. Ibi byatumye urubuga rwa Shopify, rucururizwaho ibicuruzwa bitandukanye, rukuraho uburyo bwo kugurisha iyi myenda kuri internet.
Nyuma y’amezi atatu, West yasohoye indirimbo ishimagiza Hitler wayoboye Aba-Nazi. Muri Mutarama 2026 mbere yo gutangaza ibitaramo yagombaga gukorera mu Burayi, West yasabye imbabazi ku bikorwa byibasira Abayahudi byamuranze.
Yagize ati “Sindi Umu-Nazi cyangwa ngo mbe uwibasira Abayahudi. Nkunda Abayahudi.”
Icyakora ibyo ntibyahawe agaciro kuko ibitaramo bye byaramaganwe karahava, birangira hafi ya byose bisubitswe.
Gushyigikira ibimenyetso by’Aba-Nazi muri Pologne ni icyaha gishobora gutuma uwagihamijwe afungwa imyaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!