Byamaze kwemezwa ko Diamond Platnumz azahurira ku rubyiniro n’abarimo Bruce Melodie baherutse gukorana indirimbo ‘Pom Pom’ ikaba inshuro ya mbere bagiye gutaramana nyuma yo kuyikora.
Hazaririmba kandi Nel Ngabo, DJ Marnaud ndetse na Etania uri mu bahanga bakunzwe cyane mu kuvanga imiziki muri Uganda.
Iki gitaramo kizayoborwa na Rocky Try afatanyije n’umunyarwenya Michael Sengazi, kikazabera muri parikingi ya BK Arena ku wa 29 Kanama 2026.
Urebye mu ndirimbo za Diamond zikunzwe kugeza ubu zinitezwe mu gitaramo azaba akorera i Kigali, abakunzi ba muzika bakwiye kwitega izimaze igihe zirimo Yope,Waah!, Inama, Jeje,Nana, African Beauty, Komasava n’izindi nyinshi zitezweho gusiga ibyishimo mu mitima y’abakunzi b’umuziki.
Mu minsi ishize kandi Diamond yashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bizakirirwamo ibitaramo biri muri gahunda ye yise ‘Retro Tour’.
Uyu muhanzi ni umwe mu bakunze gutaramira i Kigali, aho abakunzi b’umuziki bamwakiriye neza kuva mu 2015, ubwo yahataramiraga bwa mbere.
Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2023, mu bitaramo bya Trace Awards ndetse na Giants of Africa Festival byabereye muri uyu mujyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!