00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe Diddy azamara afunze cyongerewe

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 5 August 2026 saa 03:29
Yasuwe :

Igihe umuraperi akaba n’umushoramari mu ruganda rw’imyidagaduro, Sean Diddy Combs, azamara afunze cyongerewe, aho azafungurwa ku wa 20 Gashyantare 2028.

Ibiro bishinzwe imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of Prisons) byatangaje ko Diddy, ufite imyaka 56, azarekurwa avuye muri gereza ya FCI Fort Dix i New Jersey kuri iyo tariki. Ibi byabaye nyuma y’uko igihe cyo kurekurwa kwe gihinduwe inshuro nyinshi.

Mbere, igihe cyo kurekurwa kwa Diddy cyari cyarashyizwe ku wa 15 Mata 2028, nyuma gishyirwa ku wa 25 Mata 2028 ndetse no ku wa 4 Kamena 2028. Nta mpamvu yihariye yatangajwe yatumye ayo matariki ahinduka inshuro nyinshi.

Diddy afunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gushobora abantu mu bikorwa by’ubusambanyi, nyuma y’urubanza rwabereye i New York.

Urukiko rwamugize umwere ku bindi byaha bikomeye birimo ibyerekeye icuruzwa ry’abantu hagamijwe ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Ubu Diddy ari muri gahunda yo gufashwa kuva ku biyobyabwenge muri gereza ya FCI Fort Dix, gahunda ishobora gutuma igihano cy’umufunzwe kigabanywaho igihe runaka.

Abamwunganira mu mategeko bakomeje kujuririra iki gihano, bavuga ko gikabije ndetse basaba ko yakongera kuburanishwa cyangwa igihano kikagabanywa.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2026, Diddy bivugwa ko yarwanye n’undi mufungwa, bituma ashyirwa mu cyumba cyihariye gitandukanye n’abandi bafungwa.

Amakuru avuga ko iyo mirwano yatangiye nyuma y’uko undi mufungwa amututse, ariko abakozi ba gereza bahise batabara batandukanya abo bagabo bombi.

Diddy yari yasabye gukorera igihano cye muri FCI Fort Dix kugira ngo abe hafi y’umuryango we. Igihe yamaze muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, New York, nyuma yo gutabwa muri yombi, cyabaruwe nk’igice cy’igihano yari asigaje.

Sean “Diddy” Combs ni umwe mu bantu bazwi cyane mu muziki wa Hip Hop muri Amerika. Ni we washinze inzu itunganya umuziki ya Bad Boy Records, ndetse akaba yaragize uruhare mu kuzamura abahanzi batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Igihe Diddy azamara afunze cyongerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages