Nyuma y’imyaka irenga 24 igice cya mbere cya filime ‘Gladiator’ kigiye hanze dore ko cyasohotse mu 2000, icya kabiri cyamaze kurangira ndetse byitezwe ko izamurikwa ku wa 15 Ugushyingo 2024 ndetse uwo munsi kikazerekanirwa mu Rwanda.
Iyi filime yakunzwe bikomeye mu myaka ishize, ikorwa ryayo ryatwaye arenga miliyoni 103$, ikaba yaracurujwe na Universal Pictures ndetse yegukana ibihembo bitanu bya ‘Oscars’.
Igice cya kabiri cy’iyi filime kimaze iminsi gitegerejwe na benshi, byitezwe ko kizamurikwa ku wa 15 Ugushyingo 2024 nyuma yo gutwara abarirwa hagati ya miliyoni 250-310$.
Mu gihe iyi filime izaba imurikwa, no mu Mujyi wa Kigali izaba yerekanirwa ahitwa Canal Olympia ku i Rebero.
Igice cya kabiri cy’iyi filime cyayobowe na Ridley Scott ari nawe wari wakoze ku cya mbere.
Iyi filime yatangiye gukorwa muri Kamena 2023 igasozwa muri Mutarama 2024, yamurikiwe bwa mbere i Sydney muri Australie ku wa 30 Ukwakira 2024.
Byitezwe ko izakomeza kwerekanwa muri Australie na Nouvelle Zelande ku wa 14 Ugushyingo 2024, ikazamurikirwa mu Bwami bw’u Bwongereza ku wa 15 Ugushyingo 2024 no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Ugushyingo 2024.
Iyi filime y’amasaha abiri n’iminota 28 yatunganyijwe na sosiyete zirimo ‘Scott free productions’, ‘Red wagon entertainment’, Parkes na Marc Donald image nation mu gihe izaba icuruzwa na Paramount Pictures.
Gladiator yanditswe na David Scarpa biturutse ku nkuru yanditswe na Peter Craig ni filime igaragaramo abakinnyi nka Paul Mescal, Pedro Pascal, Joseph Quinn, Fred Hechinger, Lior Raz, Derek Jacobi, Connie Nielsen na Denzel Washington.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!