Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, umuraperi Iggy Azalea uzwi cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yinjiye mu bucuruzi bwo kujya atanga amashusho n’amafoto ye ku rubuga rwa OnlyFans.
Mu 2021, Iggy Azalea yahakanye ko atazigera yisunga uru rubuga rwa OnlyFans, aho abantu bishyura kugirango babashe kureba amashusho n’amafoto y’abantu bambaye ubusa abandi bakora imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugore w’imyaka 32 wamenyakanye ku ndirimbo yise ‘Fancy’, kuri uyu wa gatanu yemeje ku mugaragaro ko yisunze uru rubuga, aho abantu bazajya bishyura ibihumbi 25 ku kwezi, kugira ngo babashe kureba amashusho ye yise ‘Hotter than Hell’, akazanashyiraho album ye ya kane ateganya gusohora muri uyu mwaka.
Iggy Azalea ukomoka muri Australie yinjiye muri ubu bucuruzi kuri uru rubuga, asanze ibindi byamamare bimazeho igihe harimo umuraperi Cardi B, umunyamideli Blac Chyna, umukinnyi wa filime Tyler Posey, n’abandi.
SURPRISE! Im dropping a mixed media project called ‘Hotter Than Hell’. There’s photographs, visual artist collabs, videos, merch & all kinds of
aesthetically pleasing, hot as hell things happening this year. You can get first look content + updates on my new OnlyFans account 🔥 pic.twitter.com/e9y0sVNJWP— IGGY AZALEA (@IGGYAZALEA) January 13, 2023



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!