Umwe mu bakoresha internet yabajije Diamond niba koko uyu ari se yatereranye akanga kumufasha. Ati “Simba, uyu ni umubyeyi wawe mu maraso? Kubera ko nzi ko ariwe utamureka ngo ace mu bibazo nk’ibi.”
Akomeza avuga ko uyu musore adakwiriye gufata se gutya kandi ari umukire ntacyo abuze ndetse amusaba guhindura imyitwarire.
Undi ati “Diamond, wireba ku hahise. Ita kuri uwo musaza. Mufashe akore ubushabitsi Imana izaguha umugisha.”
Mushiki wa Queen Darleen, yabwiye umunyamakuru wa Global Publishers ko abantu badakwiriye kwivanga mu bibazo by’umuryango we. Ati “Ntabwo ufite so? Reka kwivanga mu bitakureba.” Uyu mukobwa yahise akupa telefoni.
Diamond na se ntibajya imbizi!
Uyu mugabo amaze imyaka myinshi atarebana neza n’umuhungu we Diamond Platnumz; ibibazo byabo byatangiye kuva ku munsi wa mbere akigirana amakimbirane na nyina mu myaka irenga cumi n’itanu ishize.
Abdul Juma yiyunze n’umukobwa we Queen Darleen nyuma y’igihe kinini nawe cyari gishize umwe atareba undi n’irihumye. Icyo gihe bagirana ibibazo, byaturutse ku magambo uyu mukobwa yatangaje yemeza ko ‘Juma atamufata nk’umubyeyi we’, ibi ni nako bimeze kuri Diamond.
Abana Abdul Juma yabyaranye na Sanura Kasim bose baramutaye bajyana na nyina kuba aha bonyine mu Mujyi wa Dar es Salaam. Uko ari batatu, Esma Platnumz, Queen Darleen na nyina Sanura bashingiwe ubucuruzi na Diamond mu gihe se yiyicira isazi mu maso.
Ni kenshi Diamond yagiye avugira mu itangazamakuru ko atacyifuza kubyutsa umubano hagati ye na se kubera umuzi w’ibibazo bagiranye biturutse ku mibanire ye na nyina witwa Sandra. Uyu musaza na we yatatse kenshi ko umwana we yamutaye akigira kubaho mu buzima bwiza na bashiki be ndetse ko nta kintu na kimwe gisaba ubushobozi yigeze amufasha.
Abdul Juma yigeze kuvuga atifuza ko Diamond Platnumz yazagera ku mva ye umunsi azaba yavuye mu mubiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!