Aba bayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary n’uw’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya, Paula Ingabire ndetse n’uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF),Dr Bayisenge Jeannette.
Harimo kandi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi na Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Intara y’Amajyaruguru bagaragaje ko bashyigikiye irushanwa rya Miss Career Africa ririmo Abanyarwandakazi barindwi bari gushakishwamo abazahagararira EAC.
Nka Minisitiri Mbabazi na Minisitiri Ingabire bose bahurije ku kuba iri rushanwa ikintu cya mbere rizafasha Umunyarwandakazi uzaryegukana ari uko amarembo ye azaba afungutse.
Minisitiri Ingabire yatangiye avuga amazina y’abakobwa barindwi bahagarariye u Rwanda asaba abantu kubashyigikira.
Yakomeje ati “Ijwi ryawe ryabafungurira inzira yo kugera ku mahirwe menshi arimo gukomeza amashuri yabo no gukora ubushabitsi bahoze barota kuzashyira mu bikorwa.”
– Miss Career Africa, irushanwa rifite umwihariko!
Bitandukanye n’andi marushanwa y’ubwiza, iri rushanwa ntabwo ryita cyane ku buranga cyangwa indeshyo ahubwo rigendera cyane ku bitekerezo n’umushinga uhatana afite.
Iri rushanwa umwaka ushize ryari ryabaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gusa, ryegukanywe na Mukamwiza Yvette. Ryarimo abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri EAC.
Umukobwa wegukanye iri kamba ahembwa ibihembo birimo $ 5 000, akabakaba miliyoni 4 Frw, agafashwa mu bijyanye n’umushinga we ndetse akagira n’andi mahirwe menshi.
N’abandi bagize amahirwe yo gukandagiza ikirenge muri iri rushanwa bakagera mu cyiciro cyo kujya mu mwiherero, bakomeza gukurikiranwa bagafashwa mu mishinga yabo.
Urugero rwa hafi ni Igihozo Mireille wari mu bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2019 ariko ntabashe kwegukana igihembo na kimwe. Yafashijwe mu gutangiza sosiyete ikora ibirungo byo ku munwa yise “MIIG Beauty”, ndetse ibikorwa byayo bya mbere byageze ku isoko.
Undi ni uwitwa Uwingeneye Frida w’imyaka 20 nawe witabiriye iri rushanwa ntabashe kwegukana ikamba, we yatangiye sosiyete yitwa Frix Veggies House igemurira imboga n’imbuto by’umwimerere mu mahoteli, restaurants n’ahandi. Ibi byose ari kubifashwamo na Miss Career Africa.
Uwingeneye yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kuri we kuba yatangiye gukabya inzozi, yahoranye kuva kera.
Yakomeje ati “Ni ibintu nkunda kuva kera kandi niyumvamo. Njye nkorana n’abahinzi babigize umwuga rero bampa imbuto n’imboga bifite umwimerere bikiva mu murima bitunganye.”
Rubaduka Frank watangije Miss Career Africa, yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo buri mukobwa wageze muri iri rushanwa abashe kugira ikintu atangira gukora ngo mu minsi iri imbere azabe rwiyemezamirimo ukomeye mu gihugu cye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!