00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo imibare ivuga ku rubyiruko rwahawe akazi muri ‘Summer Country Tour’ i Musanze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 June 2026 saa 05:44
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru turangije, imwe mu nkuru zagarutsweho mu myidagaduro ni iy’igitaramo cya mbere cya ‘Summer Country Tour’ cyabereye mu Karere ka Musanze.

Ni igitaramo cyabereye muri ‘Stade Ubworoherane’ ku wa 13 Kamena 2026 cyitabirwa n’abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Kitoko na Bwiza.

Uretse abahanzi n’amakipe y’ababafasha, abanyamakuru, inzego z’umutekano n’abandi bari mu kazi kabo ka buri munsi, iki gitaramo cyatanze akazi ku rubyiruko rukabakaba igihumbi.

Mu rwego rwo kurebera hamwe icyo imibare ivuga ku rubyiruko rwahawe akazi muri iki gitaramo, IGIHE yagerageje guterateranya buri serivise n’abayikozemo.

Mu bahawe akazi muri iki gitaramo harimo urubyiruko rw’abakorerabushake 120, abagize irondo ry’umwuga 60, abasore b’ibigango bafasha mu mutekano 25, abari bashinzwe ‘protocole’ 30, abaseriveri 80.

Aba biyongeraho urubyiruko 18 rwacuruzaga amatike kuri stade ubworoherane n’abandi 80 bayacururizaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze kimwe n’abandi 35 bafashije mu imurikagurisha ryabanjirije iki gitaramo.

Muri iki gitaramo hatanzwe akazi ku babyinnyi bagera ku 120, mu gihe ibijyanye no gutunda ndetse no gutera ibyuma byifashishijwe ku rubyiniro byahaye akazi abagera ku 150.

Abandi bahawe akazi muri iki gitaramo ni abafundi n’ababafasha 80 bifashishijwe mu kubaka ‘VIP Lounge’ yari yagenewe abanyacyubahiro bari muri Stade Ubworoherane n’ibindi byose byasabaga kubakwa.

Aba biyongeraho urubyiruko 200 rwari rushinzwe isuku, bose hamwe bakaba urubyiruko 998 rwahawe akazi muri iki gitaramo cyabimburiye ibindi bigiye kuzenguruka Igihugu.

Nyuma yo gutaramira i Musanze, byitezwe ko ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 ndetse no mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ku rundi ruhande abatari kubasha kwitabira ibi bitaramo, bari kubikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga banyuze Hano

Wanyura hano ukareba uko byari byifashe i Musanze

Urubyiruko rwari rwahawe akazi mu gitaramo ‘Summer Country Tour’ cyabereye i Musanze
Hari urubyiruko rugera kuri 80 rwahawe akazi ko gutanga ibyo kunywa no kurya mu bitabiriye iki gitaramo
Abari bashinzwe 'Protocole' 80 bahawe akazi mu gitaramo cya ‘Summer Country Tour’
Ababyinnyi 200 bahawe akazi ko gufasha abahanzi banyuranye muri ibi bitaramo
Urubyiruko rugera kuri 35 rwahawe akazi mu imurikagurisha ryabanjirije igitaramo cya ‘Summer Country Tour’
Iki gitaramo cyagiye gutangira byibuza abagera kuri 998 bamaze bahawe imirimo
Buri kintu cyari mu mwanya wacyo mbere y'uko igitaramo gitangira muri 'Stade Ubworoherane'
Hari abagera kuri 60 b'irondo ry'umwuga bahawe akazi muri iki gitaramo
Gutunda no kubaka urubyiniro rwifashishijwe byatanze akazi ku rubyiruko 150
Kubaka VIP Lounge yakiriwemo abanyacyubahiro n'utundi tuntu byatanze akazi ku bafundi n'abayede 80

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages