00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo bisaba ngo winjire muri Kigali Boss Babes (Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 August 2023 saa 07:23
Yasuwe :

Itsinda ‘Kigali Boss Babes’ riherutse kwakira umunyamuryango mushya Alice La Boss, batangaje bimwe mu byo bagenderaho bakira umuyoboke mushya.

Alliah Cool ubwo yari mu gitaramo Ally Soudy & Friends Live Show cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 5 Kanama 2023 yagarutse kuri iri tsinda.

Ati “Kugira ngo ujye muri ‘Kigali Boss Babes’ bigusaba ibintu byinshi birimo kuba uri inshuti yacu, wumva neza ibyo dukora cyangwa tubamo kuko ushobora kuza ntujyane natwe ukabihirwa cyangwa se twe ukatubihiriza.”

“Ikindi bisaba kuba wemera ko bimwe mu bibera mu buzima bwawe bijya hanze kuko hari ikiganiro cy’amashusho (Reality Show) turi gutegura kizaba kirimo icyo gice, icya nyuma bisaba kuba uhagaze neza ku mufuka (ufite amafaranga).”

Iri tsinda riherutse kwakira Ishimwe Alicia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss, uyu akaba umukobwa usanzwe ari inshuti ya hafi y’abagize Kigali Boss Babes ndetse akaba ari na we ugaragara muri filime Alliah Cool yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ishimwe Alicia asanze muri iri tsinda abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Alice La Boss, umunyamuryango mushya muri Kigali Boss Babes
Kigali Boss Babes ni rimwe mu mazina ari kugarukwaho na benshi muri iki gihe
Kuba ufite amikoro afatika ni kimwe mu byatuma winjira muri iri tsinda
Ishimwe Alicia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss aramutsa abakunzi ba Kigali Boss Babes
Kigali Boss Babes bishimiye indirimbo batuwe na Platini P yise 'Slay Mama'
Platini P yatuye Kigali Boss Babes indirimbo yise Slay Mama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages