00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyihishe inyuma y’idindira ry’umushinga w’indirimbo ya Davido na Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 January 2026 saa 01:41
Yasuwe :

Kuva mu 2023 ubwo Davido yahuriraga na Bruce Melodie i Kigali, byakunze kuvugwa ko bafite umushinga w’indirimbo bagiye guhuriramo ariko ukomeje kuba amateka.

Mu 2023 ubwo yari i Kigali yitabiriye ibirori bya ‘Giants of Africa’, Davido yahuye na Bruce Melodie bagirana ibiganiro bemeranya gukorana indirimbo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Kenny Mugarura, Umuyobozi wa 1:55AM Ltd ireberera inyungu za Bruce Melodie, yavuze ko itinda ry’iyi ndirimbo ari uruhare rwa Davido kuko bo ibyo basabwaga babikoze.

Ati “Umushinga w’indirimbo ya Davido nibaza ko ntabwo yatugoye kuri twebwe ku ruhande rwacu, ahubwo ntekereza ko yaba ariwe yagoye. Ni umuhanzi mukuru, ni umwana mwiza udakunda kugirana ikibazo n’abantu ariko nta wamenya wasanga atarabikunze cyangwa yarabuze umwanya.”

Mugarura yavuze ko ku mpande zombi hari imishinga abahanzi bari bohererezanyije, ati “Hari imishinga abahanzi bari bohererezanyije ariko Davido umwanya we uba ugoye […] kubona umwanya kugira ngo dukore indirimbo twisanzuye ntekereza ko ariwo utaragerwaho.”

Si ubwa mbere Davido yemereye umuhanzi wo mu Rwanda gukorana indirimbo kuko mu bihe byatambutse yabyemereye Jay Polly birangira idakozwe.

Umushinga w'indirimbo ya Davido na Bruce Melodie ukomeje kudindira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages