00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyatumye benshi bavana akarenge muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 June 2016 saa 11:25
Yasuwe :

Isoko ryo gutegura amatora ya Nyampinga w’u Rwanda 2017 riherutse gupiganirwa, ku ikubitiro abaryitabiriye benshi bavanyemo akarenge baha rugari ba rwiyemezamirimo bafite umutima wo kwemera isoko ritagira amafaranga.

Itorwa rya Miss Rwanda ryateguwe na Mashirika muri 2012 naho kuva mu mwaka wa 2014 kugeza 2016 bikorwa na Rwanda Inspiration Back Up iyobowe na Ishimwe Dieudone.

Mu myaka itatu ishize hatorwa Nyampinga w’u Rwanda, mu itangazamakuru havuzwe menshi mu makosa yaganishaga habi iki gikorwa, gusa uko umwaka utashye Rwanda Inspiration Back Up yavugaga ko igiye gukosora ibitameze neza.

Minisiteri y’Umuco na Siporo ibinyujije mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco [RALC] iherutse gutanga isoko ryo gushakisha rwiyemezamirimo ubishoboye uzategura itorwa rya Nyampinga wa 2017. Kompanyi enye nizo zahataniye isoko mu gihe hategerejwe kumenya uwatoranyijwe kuzakora iyi mirimo.

Umuyobozi w’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr Nzabonimpa Jacques yabwiye IGIHE ko isoko ryatanzwe ahubwo hagikorwa isuzuma ryo kwemeza ufite ubushobozi bwo gutegura iki gikorwa.

Yagize ati “Nibyo, isoko ryo duherutse kuritanga. Ababishaka bariyandikishije barapiganwa, ubu hasigaye gusa gukora igenzura mu bapiganwe hanyuma tukemeza uzadutegurira igikorwa.”

Yongeyeho ko kompanyi enye gusa ari zo zatanze ibitabo zigaragaza ko zishaka gupiganira isoko ryo gutegura Miss Rwanda. Yahamije ko benshi bazaga gupiganwa bazi ko ari isoko ribamo amafaranga bahabwa ibisobanuro by’uko rikorwa bakavanamo akarenge.

Ati “Abantu bane nibo batanze ibitabo byabo, ntabwo ari bo bonyine bari baje. Abiyandikishije ni benshi ahubwo ikibazo cyabaye ni uko bazaga bazi ko ari isoko ririmo amafaranga […] Isoko rya Miss Rwanda nta faranga na rimwe leta iritangamo, utsinze yishakira amafaranga yo kubitegura.”

Umuyobozi w’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr Nzabonimpa Jacques

Yavuze ko atavuga byeruye uko isoko ryakozwe n’uwatoranyijwe mu gihe akanama gashinzwe gutanga iri soko kataratangaza ibyavuye mu ipiganwa gusa uwatsinze namenyekana bizatangarizwa Abanyarwanda.

Ati “Ntabwo navuga uko bihagaze mu guhitamo no gutoranya ikigo kibishoboye ariko byose bizakorwa neza, bizatangazwa…”

Ibigo binugwanugwa ko biri mu bahatanira iri soko, harimo icyitwa General Logistic Services ndetse na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura Miss Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yabwiye IGIHE ko ikigo cye kiri mu bapiganwe kandi ko biteguye kongera gutegura Miss Rwanda nibaramuka bagiriwe icyizere.

Yagize ati “Imyaka itatu ishize ni Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda, amasezerano yanjye yararangiye niyo mpamvu hatanzwe isoko. Natwe twapiganiye isoko, Minisiteri y’Umuco niyongera kuduha icyizere tuzakora akazi, nibinanirana kandi nabwo tuzabyakira.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages