00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya Lionël Ruzindana, undi Munyarwanda uri muri filime iri kubica kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 October 2020 saa 01:57
Yasuwe :

Umunyarwanda witwa Lionël Ruzindana ari mu bakinnyi bahanzwe amaso cyane muri filime igezweho kuri Netflix yitwa ‘La Terre et le Sang’.

Uyu musore avuga ko ariwe mukuru mu muryango w’abana batatu, yavukiye i Kigali mu 1987, akurira i Gikondo kugeza mu 1994.

Avuka ku babyeyi bose b’Abanyarwanda. Amaze hafi umwaka aba mu Bufaransa mu gihe mbere yabaga mu Bubiligi kuva yava mu Rwanda.

Uyu musore yize amashuri abanza mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, kugeza agize imyaka irindwi.

Yabwiye IGIHE nyuma yakomereje amashuri muri Institute Sainte Marie mu Bubiligi ari naho yatangiriye ibyo gukina ikinamico.

Ati “Nyuma yaho, nize muri Institut Sainte-Marie Couvin Pesche, mu mashuri yisumbuye, ni naho natangiriye uburyohe bw’ikinamico.”

Ati “Natangiye rwose kugaragara muri filime mu 2015, ngaragara mu bantu bo muri filime ariko batari abibanze. Nashakaga kubanza gusobanukirwa uburyo filime zikinwa ku murongo. Hanyuma ninjiye mu matsinda abiri y’ikinamico, intego yari iyo kwiga byinshi kurushaho.”

Mu 2018 yakinnye muri filime yitwa “Troisièmes Noces” ya David Lambert ndetse ni nabwo bwa mbere yari akinnye muri filime iri ku rundi rwego rutandukanye n’urwo yari ariho. Mu 2019 uwitwa Philippe Lyon amuha amahirwe yo gukina muri “Plein La Vue”.

Mu 2020, Umuyobozi wa filime witwa Julien Leclerq yaramubengutswe muri filime “La Terre et Le Sang” ubu ica kuri Netflix, ibintu avuga ko byatumye akabya inzozi ze.

Uyu musore yanagaragaye muri filime yitwa Rouge ya Farid Bentoumi. Aha yagaragayemo nk’umurinzi.

Yavuze ko kugira ngo abone amahirwe yo gukina muri “La Terre et Le Sang” yari yatsinze ihatana ryari ryashyiriweho abakinnyi ba filime bashakaga kujyamo.

Iyi filime uyu musore akinamo yitwa Süleyman ivuga ku bujura n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Yagiye hanze ku wa 17 Mata 2020.

Yifuza ko uruganda rwa sinema mu Rwanda rukomeza gutera imbere, ku buryo aramutse abonye umuntu ushaka kumukinisha atashidikanya kuyijyamo.

Ubu yatangiye gukorana n’abayobozi ba filime batandukanye bo mu Rwanda nka Jacqueline Kalimunda, wakoze filime zitandukanye zirimo ‘Histoire De Tresses’, ‘Burning Down’ n’izindi.

Zimwe muri filime zo mu Rwanda azi zirimo “La Miséricorde de la Jungle” ya Joël Karekezi, “ Notre Dame de Nil” yakomotse ku gitabo cya Mukasonga Scholastique, “ Shooting Dogs”, “Petit Pays” ya Gaël Faye n’izindi.

Lionël Ruzindana ari mu mubare w’abandi Banyarwanda bafite izina muri sinema ku rwego rw’Isi barangajwe imbere na Ncuti Gatwa wamamaye muri Sex Education nayo inyura kuri Netflix ndetse na Trezzo Mahoro wamamaye muri ‘To All the Boys: P.S. I Still Love You’ ica kuri Netflix akinamo yitwa Lucas.

Uyu musore arajwe ishinga no gushyigikira Sinema Nyarwanda
Ruzindana yize amashuri abanza mu Rwanda ho igihe gito
Ruzindana ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomoka mu Rwanda bakomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga
Ruzindana agezweho muri filime iri kubica kuri Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages