00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Yugi, umwarimu w’umuziki uri mu bahanzi bo guhanga amaso mu 2025

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 January 2025 saa 01:20
Yasuwe :

Ntabwo aramenyekana cyane mu maso no mu matwi ya benshi, ariko ku ndirimbo nke amaze gushyira hanze, yatangiye guhabwa amahirwe yo kuzaba icyamamare n’abamaze kumumamaho akajisho.

Uwo nta wundi ni Iradukunda Aimable [Yugi Umukaraza], usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ryigisha Muzika ’Rwanda School of Creative Arts and Music’ ryahoze ryitwa Nyundo Music School, riherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu musore ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe, ndetse amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo iyo yise “Higher’’ yahereyeho, “Location” ndetse na “Cheers” yatangiranye na 2025, yahuriyemo na Ish Kevin bamaze iminsi bakorana bya hafi.

Umuziki si ikintu uyu musore akora byo kwishimisha kuko abifata nk’akazi ke ka buri munsi ndetse yasoje amasomo ku Nyundo mu gihe kimwe n’abarimo Kenny Sol mu 2018.

Yabwiye IGIHE ko umuziki ari ikintu yakuranye na cyo, cyane ko kuva mu bwana bwe yawukoraga, kuko yakuze aririmba muri korali ya ADEPR ari n’umucuranzi.

Ati “Umuziki undi mu maraso kuko nakuze ari ikintu mporamo. Nyuma ni bwo nafashe umwanzuro wo kujya kuwiga, ubu nigisha kuvuza ingoma mu ishuri ry’umuziki.”

Yavuze ko mu gihe amaze yinjiye mu muziki, yishimira uko yakiriwe ndetse byamuteye imbaraga zo gukora cyane.

Ati “Abantu banyakiriye neza, byatumye nshyiramo imbaraga. Abantu banyitege mu 2025. Nje nje.”

Yongeyeho ko kuri ubu yagize amahirwe yo kumenyana na Ish kevin, akaba ari kumufasha ndetse ashyira itafari ku muziki we umunsi ku wundi mu buryo bwose ashoboye. Yavuze ko atavuga ko abarizwa muri ‘label’ ye ariko uko ashobojwe azajya amuba hafi.

Yugi akora umuziki wa Afro-Fusion ahuza n’injyana gakondo rimwe na rimwe.

Reba indirimbo nshya ya Yugi Umukaraza

Yugi ni umwe mu bahanzi bigisha umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .