00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Volkano Fest’ igiye kuba ku nshuro ya kane

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 July 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Abategura Iserukiramuco ‘Volkano Fest’ bamaze gutangaza ko uyu mwaka rizongera kubera mu Karere ka Musanze kuva tariki 4-6 Ukwakira 2024 mu gihe abahanzi bazayiririmbamo bo bataratangazwa.

Iri serukiramuco rigiye ku nshuro ya kane risanzwe ribera mu Karere ka Musanze rikamara iminsi itatu risusurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye baba baryotabiriye.

Ni Iserukiramuco abaritegura bahamya ko baritekereje mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo kuko abaryitabira yaba abo mu Rwanda n’abo hanze bagira umwanya wo kugera mu Ntara y’Amajyaruguru bakaryoherwa n’umuziki uba uherekejwe n’akayaga gaturuka mu birunga.

‘Volkano Fest’ isanzwe ibera ahitwa Red Rocks Culture Center, Musanze Nyakinama, yatangiye mu 2021 yitabiriwe n’abahanzi barimo Deo Munyakazi, Kaya Byinshii & Deo Salvator, Alyt Mx n’umunya Nigeria Makka.

Bitewe n’uko iri serukiramuco ryatangiye mu gihe Covid-19 ntabwo ryitabiriwe cyane kuko ryagize abagera kuri 200 gusa.

Mu 2022 iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 35 barimo Daddy Cassanova, Miziguruka, Eric 1key, Nina Salim na Umusizi Tuyisenge, mu gihe abaryibiriye bari bazamutse bagera kuri 700.

Mu 2023, iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi barenga 60 barimo Bushali, Angell Mutoni, B-Trey na Ezra Kwizera mu gihe abaryitabiriye bo bari bikubye hafi kabiri kuko ryarimo abarenga 1300.

Muri uyu mwaka iri serukiramuco rigiye kumara iminsi itatu ribera mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze ahitwa Red Rocks Culture Center i Nyakinama, mu gihe bateganya ko rizitabirwa n’abahanzi bagera kuri 80.

Mu 2021 iri serukiramuco ryahawe ikaze n'ababyeyi b'i Musanze
Abitabiriye iri serukiramuco mu 2021 batashye bishimiye imbeho y'i Musanze
Mu ijoro ry'iri serukiramuco biba ari ibirori bikomeye
Nyuma y'igitaramo abitabiriye iri serukiramuco bagira umwanya bagatarama
Daddy Cassanova yatumiwe muri Volkano Fest yabaye mu 2022
Volkano Fest ni Iserukiramuco ryitabirwa n'abantu baturuka mu bihugu bitandukanye
Bushali ni umwe mu bahanzi batumiwe muri Volkano Fest ya 2023
Iserukiramuco 'Volkano Fest' rigiye kubera i Musanze ku nshuro ya kabiri
Michael Makembe yataramiye abitabiriye iserukiramuco 'Volkano Fest'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages