Iri serukiramuco rigiye ku nshuro ya kane risanzwe ribera mu Karere ka Musanze rikamara iminsi itatu risusurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye baba baryotabiriye.
Ni Iserukiramuco abaritegura bahamya ko baritekereje mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo kuko abaryitabira yaba abo mu Rwanda n’abo hanze bagira umwanya wo kugera mu Ntara y’Amajyaruguru bakaryoherwa n’umuziki uba uherekejwe n’akayaga gaturuka mu birunga.
‘Volkano Fest’ isanzwe ibera ahitwa Red Rocks Culture Center, Musanze Nyakinama, yatangiye mu 2021 yitabiriwe n’abahanzi barimo Deo Munyakazi, Kaya Byinshii & Deo Salvator, Alyt Mx n’umunya Nigeria Makka.
Bitewe n’uko iri serukiramuco ryatangiye mu gihe Covid-19 ntabwo ryitabiriwe cyane kuko ryagize abagera kuri 200 gusa.
Mu 2022 iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 35 barimo Daddy Cassanova, Miziguruka, Eric 1key, Nina Salim na Umusizi Tuyisenge, mu gihe abaryibiriye bari bazamutse bagera kuri 700.
Mu 2023, iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi barenga 60 barimo Bushali, Angell Mutoni, B-Trey na Ezra Kwizera mu gihe abaryitabiriye bo bari bikubye hafi kabiri kuko ryarimo abarenga 1300.
Muri uyu mwaka iri serukiramuco rigiye kumara iminsi itatu ribera mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze ahitwa Red Rocks Culture Center i Nyakinama, mu gihe bateganya ko rizitabirwa n’abahanzi bagera kuri 80.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!