Yari inkuru ishimishije ku Banyarwanda by’umwihariko cyane ku bakunda muzika, kuko abenshi batakekaga ko byabaho ariko nicyo gihe ngo n’u Rwanda rwerekane ko rufite impano zihambaye mu buryo bwose.
Buravan yatunguwe …
Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko atari yiteze kwegukana iki gihembo ariko na none yumvaga bishoboka.
Ati “Ntabwo navuga ko nari mbyiteze, byatunguranye ariko ni amahoro. Inshuti n’umuryango twari kumwe bamenyesha ko natsinze bamfashije kwishima nanjye nta kindi nari gukora nishimiye inkuru nakiriye.”
Avuga ko hari byinshi agiye kunguka mu muziki we ahereye ku bitaramo azakora umwaka utaha ndetse akaba azigiramo byinshi agashushanya kwakira iki gihembo nko kujya mu ishuri azahahamo ubumenyi bw’ikirenga mu muziki.
Garagaza indirimbo y’amateka kuri Buravan
Indirimbo Buravan yahuriyemo na Se usanzwe ufite ubuhanga mu gucuranga Harmonica bise ‘Garagaza’, ni indirimbo y’ibihe byose kuri uyu muhanzi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko atabona uko ayisobanura kuko ifite byinshi ivuze kuri we ndetse yongeye gushimangira ko iri mu z’uyu muhanzi zikundwa ubwo yamuheshaga igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018.
Buravan yabwiye IGIHE ko ari iby’ikirenga kuri we kuba iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni yamuhesheje ishema.
Ati “Nyifata nk’indirimbo y’umugisha cyane kuko si kenshi umuntu agira amahirwe yo kuba yakorana n’umubyeyi we indirimbo. Kuba twarakoranye none indirimbo ikaba yagaragaye cyane muri Prix Découvertes RFI 2018 ndatekerezo ko ari ikintu cyiza.”
Uyu muhanzi ubuhanga bwe bwatangaje cyane abari bagize akanama nkemurampaka, ndetse uwitwa Charlotte Dipanda wari ugahagarariye avuga imyato uyu musore yemeza ko imiririmbire ndetse n’imyandikire y’ibihangano bye bifite umwihariko.
Ibyo wamenya kuri Prix Découvertes RFI
Iki gihembo kimaze imyaka 37 gusa inshuro 32 nibwo kimaze gutangwa. Cyatangiye mu 1981 ariko mu myaka irimo uwa 1983, 1985, 1986, 1987 ndetse 1989 nticyatanzwe.
Gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ku bahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika.
Ucyegukanye ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [asaga miliyoni icumi mu manyarwanda ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.
Cyatangijwe ku gitekerezo cy’Umunyamakuru ukomoka muri Congo-Brazzaville witwaga Alphonse Marie Toukas wakoze ibiganiro bitandukanye kuri RFI birimo Taram Tam-Tam, Mille soleils na Découvertes cyaje no guhindurwamo ikiganiro cyo gushakisha impano zihambaye muri Afurika.
Kigitangira cyahise gishyigikirwa bikomeye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF. Gikomeza kwigarurira benshi ku buryo n’uyu munsi igihembo cyagikomotseho kiri mu bikomeye.
Ku bw’amahirwe make Alphonse Toukas watangije iki gihembo mu 2008 yaratabarutse afite imyaka 78, ariko n’uyu munsi ni umwe mu birahirwa ndetse benshi bavuga ko yashyize itafari ry’ifatizo ku kumenyekanisha umuco gakondo wa Afurika no kuzamura impano zo kuri uyu mugabane zari zihishe.
Afatwa nk’umwe mu bahirimbaniye umuziki ndetse ubwo yitabaga Imana benshi bararize barahogora, bavuga ko umuziki wa Afurika ubuze umuntu w’ingirakamaro bigoye kuzabona umusimbura.
Abamaze kwegukana iki gihembo
1981: Jean Ondeno
1982: Zao
1984: N’zongo soul
1988: Ambiana
1990: Chico Antonio
1991: Erick Manana
1992: Monika Njava
1993: Habib Koité
1994: Erick Manana
1995: Maalesh
1996: Coco Mbassi
1997: Sally Nyolo
1998: Mangu
1999: Senge
2000: Wock
2001: Macase
2002: Rajery
2003: Didier Awadi
2004: Idrissa Soumaoro
2005: Tcheka
2006: BélO
2007: Mounira Mitchala
2008: Mikea
2009: Naby
2010: Maurice Kirya
2011: Sia Tolno
2012: Elemotho
2013: Smarty
2014: Marema
2015: Elida Almeida
2016: Soul Bang’s Guinée
2017: M’Bouillé Koité
2018: Buravan
Buravan yari ahatanye n’abarimo Umunya-Guinée witwa Azaya, Barakina wo muri Niger, Iyenga wo muri RDC, OMG wo muri Sénégal, Umunya-Cameroun witwa Gasha, Ozane wo muri Togo, Biz Ice wo muri Congo Brazaville, Maabo ukomoka muri Sénégal na Geraldo wo muri Haïti.



















TANGA IGITEKEREZO