Iterambere ry’itangazamakuru kandi ntiryasize irikorerwa kuri internet kuko naryo ryateye intambwe ifatika mu kumenyesha abaturarwanda amakuru agezweho.
Umuvuduko w’iterambere rya Televiziyo mu Rwanda ntusanzwe, kuko mbere ya 2013 hari imwe rukumbi, Televiziyo y’u Rwanda yashinzwe mu 1991. Mu myaka irenga gato itatu, hamaze gutangira izindi zirenga 10 z’abikorera ku giti cyabo zose zifite urunyurane rw’amakuru n’ibiganiro zigeza ku Banyarwanda.
Umubyeyi wa televiziyo mu Rwanda ntaracura kuko aherutse kwibaruka Genesis TV, yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 11 Kamena 2020 nubwo yari imaze iminsi inyuzaho imiziki itandukanye, ikaba igaragara kuri Canal+.
Genesis TV yamaze gufungura imiryango ibaye iya mbere itangijwe n’umugore mu Rwanda by’umwihariko akaba n’umukinnyi wa filime, Niragire Marie France.
Niragire yavuze ko yatekereje gushinga televiziyo ubwo yari amaze gutunganya filime ye ya mbere akabura aho azajya ayinyuza, yatekereje atyo gushinga televiziyo.
Yagize ati "Igitekerezo cyaje mu 2018 ubwo nari maze gutunganya filime yanjye ‘Little angels’ mbura ahantu yazajya ica hano mu gihugu, ni uko igitekerezo cya Genesis Tv cyaje.”
Kuba umugore wa mbere ushinze televiziyo mu Rwanda avuga ko abikesha impanuro z’ubuyobozi bw’igihugu budahwema gushishikariza abagore kwitinyuka bakihangira imirimo.
Yakomeje avuga ko “Uretse kuba mbikunda, urabona ko Leta idukangurira kwitinyuka nk’abagore kuko dushoboye kandi twabikora, rero naritinyutse cyane.”
Niragire watangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara mu zirenga zirindwi, yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.
Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibizamubuza gukina filime kuko ari impano ye kandi amaze igihe akoraho.
Mu nama yatanze yabwiye abagore by’umwihariko bakitinya kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati "Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”
Genesis TV yamaze gufungura imiryango izibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n’abanyamakuru bashya mu mwuga barimo Umutesi Denise wabaye Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020.
Ikiganiro na Niragire Marie France umugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO