Kabagema kugeza ubu ufite amajwi arenga ibihumbi 200, ni we uri imbere arusha uwa kabiri hafi ibihumbi 30.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa yavuze ko asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’Ubuvuzi y’i Warsaw muri Pologne.
Kabagema yagize ati “Njye ndi kwiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza, ubwo niteguraga kujya ku ishuri hadutse icyorezo cya Covid-19, bituma ntangira kwiga nifashishije ikoranabuhanga ariko ndi mu Rwanda.”
Ubwo yakurikiranaga amasomo ye ari mu Rwanda, yaje kubona itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda yahoraga arota kwitabira kuva mu bwana.
Yahise yiyandikisha, ubu ni umwe muri 37 bari guhatanira ikamba.
Abajijwe uko azitwara naramuka yegukanye ikamba rya Miss Rwanda ritemerera uwatsinze kujya gutura cyangwa gukorera hanze y’igihugu mu gihe cy’umwaka, yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo kwitwara mu gihe yaba yegukanye ikamba ntiyice amasezerano y’uwegukanye ikamba.
Ati “Bibaye nkegukana ikamba rya Miss Rwanda, nshobora gufata icyemezo nkiga muri kaminuza z’imbere mu gihugu kuko ibyo niga hariya n’inaha birahari, nshobora kandi kuba nsubitse amasomo nkabanza nkubahiriza amasezerano, mbega uburyo bwo ni bwinshi.”
Ku ibanga yakoresheje ngo abe ayoboye abandi mu majwi, Kabagema yavuze ko nta banga ridasanzwe uretse kuba afatanya n’inshuti ze n’umuryango we biyongeraho buri wese umushyigikiye.
Uyu mukobwa yavuze ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, azaharanira kugabanya impfu z’abana bitaba Imana bavuka, binyuze mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kwirinda impamvu z’izi mpfu.
Kabagema Laila w’imyaka 19 afite nimero ya 11 mu Irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ahagarariye Umujyi wa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!