Ubwo Abayisilamu bari bahuye na Perezida Kagame kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yari amaze igihe atuye muri Koreya y’Epfo ariko yatashye mu Rwanda kuri ubu akaba atuye i Nyamirambo.
Ati “Njye navuye mu Rwanda kera, ariko icyanyemeje ko u Rwanda ruteye imbere n’amahanga asigaye arwifuza, nakinnye filime n’Abahinde n’abandi bazungu bampa ibyo kuyivugamo, baza kumbaza aho mva mbabwira ko mva mu Rwanda.”
Uyu mugore yahamije ko bamubwiye ko bakunda Perezida Kagame n’u Rwanda bamusaba ko yakina ako gace mu Kinyarwanda kugira ngo izamenyekane n’iwabo.
Yasoje ahamya ko afite igitekerezo cy’umushinga yakorera mu Rwanda asaba ko Perezida Kagame yamuha umwanya akayimugezaho, yizezwa ko baza kumushaka agafashwa kuyimugezaho.
Iyi filime Batamuliza yabwiraga Perezida Kagame ko yakinnyemo yitwa ‘Saaho’, yasohotse mu 2019 ndetse ikaba imwe mu zigezweho cyane ko yakinnyemo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Buhinde.
‘Saaho’ ni filime ifite iminota 170 yanditswe na Sujeeth Reddy ari na we wayiyoboye.
Ni filime ku rundi ruhande igaragaramo abakinnyi nka Prabhas, Shraddha Kapoor, Suyash Panday wamamaye nka Chunky Panday, Jaikishan Kakubhai Saraf wamamaye nka Jackie Shroff, Arun Vijay uzwi nanone nka Arun Kumar, Neil Nitin Mukesh n’abandi benshi bazwi muri sinema y’u Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!