00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri “Deliverance”; filime iri kubica kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 September 2024 saa 08:02
Yasuwe :

Niba ukunda filime ziteye ubwoba nta kabuza iyi nayo ishobora kuza kujya ku rutonde rw’izo ushobora kureba muri iyi minsi. Iyo ni “The Deliverance” iri kubica ku rubuga rwa Netflix ruri mu mbuga zikundwa na benshi bakurikirana filime, ndetse yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Uyirebye biragoye kubyemera ariko mu by’ukuri ni filime ishingiye ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho mu buzima bwa buri munsi. Ni ibintu byabaye mu myaka irenga 10 ishize ku muryango wa Latoya Ammons.

“The Deliverance” yageze ku rubuga rwa Netflix ku wa 30 Kanama gusa ku wa 16 nibwo yatangiye kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime ku Isi yose. Ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Lee Daniels. Ndetse yongeye gutuma abakinnyi ba filime Andra Day na Mo’Nique bongeye guhurira mu mushinga wakozweho nawe.

Daniels wafashe amashusho y’iyi filime aheruka kubwira The Hollywood Reporter, ko atari yarigeze yumva inkuru ya Latoya Ammons wakomoweho iyi nkuru kugeza nyuma y’aho yakoraga iyitwa “Precious”.

Iyi filime ivuga ku nkuru ya Latoya Ammons. Mu Ugushyingo 2011 Latoya Ammons, umubyeyi we ndetse n’abana batatu be bimukiye mu nzu bakodesheje ahitwa Gary muri Indiana.

Nyuma yo kwimukira muri iyi nzu, Ammons na nyina, Rosa Campbell batangiye kujya bumva umuntu agendagenda mu nzu mu masaha y’igicuku ava mu buvumo iyi nzu yari ifite. Rimwe bakumva inzugi zikinga cyangwa zikingura muri ayo masaha.

Rimwe Rosa Campbell yavuze ko yigeze no kubona igicucu cy’umugabo mu cyumba yararagamo. Icyo gihe yaje kwitegereza neza ubwo yabyukaga atungurwa no kubona ibirenge binini by’umuntu byishushanyije hasi hatose.

Mu 2014, uyu mubyeyi yabwiye The Indianapolis Star ko byari ibintu bidasanzwe. Nyuma y’amezi yakurikiye y’ibyo, ibintu byaje kuba bibi cyane, kuko Ammons yatangiye kubona abana be bivana ku gitanda nijoro bakaguruka, bafite ibikomere, amajwi adasanzwe mu rugo n’ibindi biteye ubwoba bwinshi.

Ammons na nyina Campbell bashatse kwiyambaza abayobozi b’insengero hafi yabo basaba ubufasha, bamwe babanza kubatera utwatsi. Gusa, umwe yaje kubabwira ko hari imyuka iba mu rugo abagira inama yo gushushanya imisaraba ku nzugi n’amadirishya amubwira n’ibindi akora.

Ngo hashize iminsi mike hari agahenge ariko byongera kugaruka bifata abana ba Ammons mu buryo buteye ubwoba aho basekaga nk’amadayimoni, amaso yabo ateye ubwoba n’ibindi bikanganye. Uyu mugore we ntabwo yigeze amadayimoni amufata kuko yari yaravukanye ubwirinzi bwayo.

Ibi byose byaje kurangira ku wa 20 Mata 2012, ubwo Michael Maginot, wari umukozi w’Imana yifashishwaga mu kwirukana iyi myuka mibi ndetse aza guhesha umugisha indi nzu nshya yimukiyemo uyu muryango muri Indianapolis.

Ubu ntabwo aho Latoya Ammons n’abana be baherereye hazwi neza gusa Lee Daniels wayoboye ifatwa ry’amashusho ya “The Deliverance” yavuze ko ajya gukora iyi filime bavuganye nka rimwe cyangwa kabiri.

Ati “Byari ugusubiramo inkuru ye. Ntabwo nashakaga guhura nawe kubera ko nari mfite ubwoba. Navuganye nawe, ari mu mahoro.”

Ubuzima bwose bw’ibyabaye ku muryango wa Latoya Ammons nibwo Andra Day

Ukina ari Ebony Jackson, abahungu be Caleb McLaughlin ukina ari Nate Jackson na Anthony B. Jenkins ukina ari Andre Jackson, mushiki wabo Demi Singleton ukina ari Shante Jackson na Glenn Close ukina ari nyina wa Ebony witwa Alberta Jackson; bagaragara banyuramo. Iyi filime imara isaha n’iminota 52.

Reba agace gato ka “The Deliverance”

Iyi filime yavugishije benshi kuva yajya hanze
Caleb McGlaughlin agaragara muri iyi filime yitwa Nate
Uhereye ibumoso hari Anthony B. Jenkins ukina ari Andre, Demi Singleton ukina ari Shante na Andra Day ukina ari Ebony muri 'The Deliverance' akaba n'umubyeyi w'aba bana
Athony B Jenkins agaragara nka Andre muri iyi filime
Glenn Close akina muri iyi filime yitwa Alberta Jackson akaba nyina wa Ebony

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .