00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Abigail Chams uzataramira i Kigali muri BAL

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 13 May 2026 saa 03:55
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Abigail Anthony Chamungwana, wamamaye nka Abigail Chams, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo azasusurutsamo abazitabira umukino wa nyuma wa Basketball African League (BAL) i Kigali.

Uyu mukino uzaba ku wa 31 Gicurasi 2026. Azataramira abantu hagati mu mukino ubwo abakinnyi bazaba bafashe akaruhuko.

Usibye kuba ari umuririmbyi, ni umwanditsi w’indirimbo. Sekuru na nyirakuru babyara se bombi bari abanyamuziki. Baramwigishije atangira gucuranga Piano afite myaka itanu, amenya gucuranga violin afite umunani. Azi gucuranga gitari, ingoma n’irumbeti.

Yakuriye i Dar es Salaam, yiga mu mashuri akomeye muri Tanzania yigisha agendeye kuri gahunda z’i Burayi.

Yasoje ayisumbuye ari indashyikirwa mu manota mu kigo cya Associated Board of the Royal Schools of Music (ABRSM) aho yigaga umuziki.

Afite imyaka umunani, yataramye bwa mbere nk’uwerekana impano mu marushanwa ubwo yari atangiye amashuri abanza. Ku myaka ye 16, mu 2019, ni bwo yatangiye umuziki nk’akazi.

Aririmba Igiswahili nk’ururimi kavukire, Icyongereza n’Igifaransa. Usibye kuba yarize indimi neza, yanazishyizemo umuhate nk’inzira izamugereza umuziki ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muhanzi aririmba mu njyana ikomoka muri Tanzania ya Bongo Flava akavanga n’izindi zigezweho ku Isi zirimo Amapiano na Dancehall. Anazwiho kuririmba yifasha gucuranga bimwe bikoresho bya muzika bigezweho.

Ishami rya sosiyete ifasha abahanzi yitwa Sony Music, rikorera muri Afurika, riri mu babonye impano ye mbere. Ryahise risinyana amasezerano y’imikoranire na we mu bya muzika mu mwaka wa 2022.

Mu 2023, yahise asohora EP ye ya mbere yise ‘5’. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe dore ko hari izo yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Harmonize, Marioo na Rayvanny.

Uyu mukobwa uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 y’amavuko, mu 2025 yaciye agahigo aba umuhanzi w’igitsinagore wahatanye mu bihembo bya BET Awards aturuka mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Mu ntangiriro za 2025, yakoranye indirimbo y’urukundo na Harmonize yitwa "Me Too". Iyi iri mu ze zamutumbagije kandi zakunzwe zigacuruzwa cyane.

Mu ntangiriro za 2026, yasohoye indirimbo nshya "Your Loss", ari na yo iheruka, ahita atangaza ko yinjiye mu mikoranire na sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yitwa Visa akajya ayamamariza mu Karere.

Ku wa 12 Gicurasi 2026, ni umwe mu bataramiye i Nairobi muri Kenya mu birori bya ‘Africa Forward’. Byateguwe na Safaricom na Trace ku bufatanye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na William Ruto wa Kenya.

Ni umuvugizi w’urubyiruko muri UNICEF. Mu 2023, yabaye Umuvugizi wa Spotify, EQUAL Africa. Afite ishuri ’Abbey Chams School of Music’ ryigisha umuziki muri Tanzania.

Abigail Chams ategerejwe mu Rwanda
Abigail Chams ni umwe mu baririmbyi b'abakobwa bakunzwe muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages