Iri tsinda ry’abagore batandatu ryahagurutse ku Isi ku wa 14 Mata 2025 ryerekeza mu isanzure rikoresheje icyogajuru New Shepard mu rugendo rwacyo rwa 11.
Aba bagore bayobowe na Lauren Sánchez umukunzi wa Jeff Bezos, bitegura no kurushinga mu minsi iri mbere. By’umwihariko iki cyari igitekerezo cye cy’uko Blue Origin yakohereza itsinda ry’abagore gusa.
Lauren Sanchez kandi yahisemo abandi bagore bubatse izina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo Umunyamakuru Gayle King, umuhanga mu by’isanzure Aisha Bowe, umushakashatsi Amanda Nguyen na Kerianne Flynn utunganya filime.
CNN yatangaje ko uru rugendo rugomba kumara iminota 10 gusa. Icyogajuru kigomba kugeza aba bagore muri metero zirenga ibihumbi 100.
Ni ubwa mbere itsinda ryoherejwe mu isanzure rigizwe n’abagore gusa nyuma y’uko mu 1963 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zohereje umugore w’umuhanga mu by’ibigendajuru Valentina Tereshkova, aba umugore wa mbere wari ukoze urwo rugendo.
Blue Origin igiye kwandika amateka, iherutse gutangaza ko itewe ishema no kuba ikigo cya mbere gikora ibijyanye n’ibyogajuru gihaye amahirwe abagore bakagera mu isanzure.
Lauren Sanchez yatangaje ko uru rugendo rwabo ruzabafasha kunguka byinshi ku bumenyi bujyanye n’Isi bari bafite kandi rukabera abandi bashakashatsi imbarutso yo gukomeza gutanga umusanzu uzasiga umurage ku bo mu bihe bizaza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!