Mu 1958 mu Bubiligi hagombaga kubera ibirori byiswe “Exposition Universelle de Bruxelles” byari byakoranyije ibihugu 150 byo ku Isi yose. Buri gihugu cyagombaga kumurika bimwe mu bigize umuco wabo. U Rwanda rwari rwaratanze Intore nk’abagomba kumurika umuhamirizo nk’imbyino gakondo y’u Rwanda.
Aya ni amakuru atangwa n’abantu batandukanye, Intore Masamba waganirijwe iby’uru rugendo na Sentore yabwiye IGIHE ati” Batoranyije intore 1200 zagombaga guhatana ku rwego rw’igihugu. Nyuma yo guhatana hasigaye 600, Umwami yahise ategeka ko bajya mu mwiherero bakajya bakuramo bake bake kugeza hasigaye 27 batoranyijwe n’Umwami Rudahigwa i Bwami.”
Muri aba 27 batoranyijwe, Intore Masamba, yabwiye IGIHE ko harimo Sentore na Sayinzoga Galcan, akaba Sekuru wa Yvan Buravan. Izi Ntore zaserukiye u Rwanda mu Bubiligi zahigitse ibindi bihugu byose byitabiriye iri rushanwa uko ari 150 batahana umudari.
Mu mwaka wa 1958, Ubwo batahanaga intsinzi yari inkuru ikomeye mu gihugu hose cyane ko bari baherekejwe n’Umwami Rudahigwa ndetse n’Umugabekazi Gicanda.
Aganira na IGIHE, Yvan Buravan wabajijwe niba iyi nkuru hari icyo ayiziho yahamije ko yagiye abiganirizwa n’umubyeyi we, ati” Sayinzoga ndamuzi ni sogokuru ubyara mama wanjye, yari Intore ikomeye ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Amateka afite nk’Intore harimo no kuba yari muri 27 baserukiye igihugu mu Bubiligi mu 1958 batahana umudari.”
Yvan Buravan yatangaje ko Sayinzoga Galcan ari Sekuru ubyara Nyina. Uyu muhanzi ngo ntiyagize amahirwe yo kubona Sekuru cyane ko yatabarukiye ishyanga mu mwaka 1983.
Uyu ni Sekuru wa @yvan_buravan yitwaga Sayinzoga Galcan akaba intore yari ikomeye Ibwami kwa Rudahigwa #Mwenesamusureavukanaisunzu pic.twitter.com/03K1QZe9k6
— Emmy Rwanda (@EmjcEmmy1) September 10, 2019
Reba hano indirimbo "Feel It" Yvan Buravan aheruka gushyira hanze



















TANGA IGITEKEREZO