00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiyumvo bya Jay- Z ku mukobwa we usigaye ajyana na Beyoncé ku rubyiniro

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 October 2023 saa 09:17
Yasuwe :

Ku bakurikiriye ibitaramo bya Beyoncé yise "Renaissance World Tour" byamurikiwemo album ya Karindwi y’uyu muhanzikazi batunguwe no kubona umukobwa we w’imyaka 11 Blue Ivy Carter yabyaranye na Jay Z ajya ku rubyiniro mu mbyino zitandukanye amaze kumenya.

Ni amashusho yanyuze benshi bishimiye kubona Beyoncé n’umukobwa we babyinana indirimbo “My Power”.

Mu kiganiro yagiranye na Gayle King, Jay-Z yagarutse kuri ibi bitaramo by’umugore we n’uko yakiriye kubona umukobwa we ku myaka 11 abasha guhagarara imbere y’abantu barenga ibihumbi 60 akabyina.

Uyu muraperi yavuze ko bwa mbere abona Blue Ivy ku rubyiniro yasheshe urumeza.

Ati “Ni ikintu kintera ishema cyane n’ubu iyo mubonye atambuka ku rubyiniro nsesa urumeza.

“Urabizi Blue Ivy kuva yavuka, yakurikiranwe n’abantu benshi kandi akabona uburyo abantu bose bafite igitekerezo ku mukobwa muto nkawe, urugero, n’uburyo yita ku musatsi; kuri we rero kunyura kuri ruriya rubyiniro bimusubizamo imbaraga, dore ko n’indirimbo yitwa “My Power”.

Jay Z yakomeje avuga ko ari inzozi zabaye impamo kuri iyi mfura ye yahoraga isaba kubyinana n’umubyeyi we mu ijoro rya mbere rya Renaissance World Tour.

Icyakora, ababyeyi be bifuzaga ko yabanza akabimenya neza, bityo bamusaba gukora imyitozo mbere yo gutaramira ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bakurikiye ibitaramo bya Beyoncé.

Jay Z yagize ati “Afite imyaka 11, aba afite ubwoba, ndabizi ko yari afite ubwoba, ndamuzi ariko nyine yashakaga kubikora. ”

“Yashakaga kubikora mu ijoro rya mbere, gusa twaravuze tuti niba ari ikintu ushaka gukora, ntushobora kujya ku rubyiniro gutyo gusa. Ugomba kubanza kujya gukorana n’ababyinnyi.”

Jay Z yavuze ko uyu mukobwa we ahora mu myitozo ku buryo mu minsi iri imbere ashobora no kuba yajya ku rubyiniro atari kumwe n’umubyeyi we.

Blue Ivy yatunguye Isi ubwo yinjiraga ku rubyiniro akabyinana n'umubyeyi we
Jay-Z yavuze ko Blue Ivy yabasabye kubyinana na Beyoncé ku munsi wa mbere w'ibi bitaramo Renaissance World Tour
Jay Z yahishuye ko yigeze kugira ibitekerezo byo kogosha imisatsi ye ariko Blue Ivy akamubuza
Blue Ivy yaherekeje umubyeyi we ku rubyiniro mu bitaramo bimurika album ye ya karindwi babyinana indirimbo yise 'My Power'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages