Iri serukiramuco nyafurika rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, ryahuje abakora filime bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Sinema mu kugaragaza ubumuntu”.
Iyi nsanganyamatsiko yatekerejwe mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango Nyarwanda, kuzirikana ubumuntu ndetse no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Iri serukiramuco ngarukamwaka rigamije kumenyekanisha filime nyafurika no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.
Iry’uyu mwaka ryabaye guhera ku wa 24 kugeza kuri 31 Werurwe 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.
Uretse kwerekana filime zitandukanye, habayeho gahunda yo gutanga amasomo ajyanye na sinema, ndetse herekanwe zimwe muri filime zakozwe n’abasoje amasomo mu gihe cy’icyumweru iri serukiramuco ryari rimaze, banahabwa icyemezo cy’ishimwe [certificat].
Habayeho guhemba filime n’abakora filime mu byiciro bitandukanye
Gratien Niyitegeka wamamaye muri Filime ya Seburikoko yanamuhesheje igihembo cy’umugabo ukina muri filime y’uruhererekane mu Rwanda, yavuze ko ashimira buri muntu wese wamufashije mu gihe cy’imyaka ine amaze akina muri Seburikoko.
Ati “Ndashimira abamfashije bose imyaka ine ndi muri Seburikoko nanyuze imbere y’abanyobora benshi nabo twakinanye benshi, ndashimira cyane abo dukorana.”
Laura Musanase we wamamaye muri City Maid, yavuze ko yishimye mu buryo bukomeye nyuma yo kwegukana igihembo cy’umugore ukina muri filime y’uruhererekane mu Rwanda, ica ku internet wahize abandi.
Ati “Ntabwo nzi aho natangirira ariko mu by’ukuri ndishimiye kandi ntewe ishema n’iki gihembo, ndashimira buri wese. Nishimiye abo dukinana […] mwarakoze cyane abakoze City Maid muri ishingiro ry’ikintu nagize gikomeye mu buzima.”
Uko ibihembo byatanzwe:
Filime ndende ku mugabane wa Afurika
Indigo ya Selma Balgach/ Morocco.
Filime mbarankuru nziza muri Afurika
Liyana ya Aaron Kopp wo muri Afurika y’Epfo
Filime nziza ngufi muri Afurika
Black Mamba ya Amel /Tunisia.
Filime ndende yo muri Afurika y’Iburasirazuba
Subira ya Ravneet Sippy/Kenya
Filime mbarankuru nziza muri Afurika y’Iburasirazuba
Invisible Labourers ya Anthony Gwaro/Uganda.
Filime ngufi nziza muri Afurika y’Iburasirazuba
Sunday ya Angella Emurwon/ Uganda.
Filime nziza mu Rwanda
Waiting ya Mbabazi Philbert Aime/ Rwanda.
Filime y’uruhererekane nziza mu Rwanda, ica ku internet
City Maid yayobowe na Mutiganda Wa Nkunda.
Ufata amashusho ya filime utanga icyizere cyo kugera kure
Yabaye Bora Shingiro ‘Luna’
Umugore ukina muri filime y’uruhererekane mu Rwanda, ica ku internet
Musanase Laura
Umugabo ukina muri filime y’uruhererekane mu Rwanda, ica ku internet
Niyitegeka Gratien.



















TANGA IGITEKEREZO