Ku munsi nk’uyu mu 2016 nibwo ubukwe bwari butegerejwe na benshi bwatashye. Icyo gihe Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, Ishimwe Clement yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Butera Knowless umuhanzikazi wari ufite igikundiro.
Ubukwe bwabo bwabereye i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip, ahari hahuriye abo mu miryango n’inshuti zabo z’intoranywa.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo bizihizaga imyaka itatu bashinze urugo rwabo, Knowless na Clement berekanye ko bamerewe neza mu rukundo rwabo.
Clement yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umufasha we, bari guseka ibitwenge byabarenze, ubundi agira ati “ifoto irivugira, imyaka itatu y’urukundo n’ibitwenge. Ndagukunda Butera Knowless.”
Ku rundi ruhande, Knowless nawe yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza umugabo we ari gucuranga indirimbo ye nshya yitwa inshuro 1000 ubundi amwifuriza isabukuru y’imyaka itatu bamaze babana nk’umugabo n’umugore.
Butera Knowless na Clement bibarutse umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Butera Or ufite imyaka ibiri.
Mu kiganiro aherutse kugira na IGIHE, Clement yavuze ko mu gihe amaze abana na Knowless yamukundishije ibintu byinshi, by’umwihariko akamwuzuza mu ndoto ze.
Reba ikiganiro Ishimwe Clement aheruka kugirana na IGIHE
N’ubwo ari umugabo n’umugore, baranakorana gusa bemeza ko babihuza neza nta na kimwe kibangamira ikindi. Mu rugo umwe aba ari umugabo undi ari umugore, mu gihe mu kazi umwe aba ari umukozi undi ari umukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO