Ubwo Platini yabazwaga umwihariko yabonye mu gitaramo cya Usher na Chris Brown yitabiriye, yagize ati “Ni byo, hano bateye imbere, urubyiniro uko ruba rwubatse, amatara ndetse n’imizindaro uba ubona ari sawa. Ariko ibyishimo byo ni nk’ibya King James wacu.”
Platini yahamije ko bijyanye n’uko igihugu cyateye imbere, mu bijyanye n’ibikoresho by’umuziki ndetse n’amatara haba hari itandukaniro, ariko ko ku bijyanye n’uburyo abafana bishimira abahanzi ari kimwe n’ibyo yabonye mu gitaramo cya King James.
Platini uhamya ko asanzwe ari umukunzi w’aba bahanzi bombi, ashimangira ko yishimiye kubabona imbonankubone mu gitaramo cyabereye muri Gillette Stadium mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2026.
Chris Brown na Usher bakomeje ibitaramo bya ‘The R&B Tour’ byatangiye ku wa 26 Kamena 2026.
Chris Brown na Usher bombi bafite amateka akomeye muri R&B, bahuje imbaraga mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi b’umuziki bakunze indirimbo zabo zamamaye mu myaka ishize.
Ku bafana b’iyi njyana, ibi bitaramo byabaye umwanya wo kongera kwibuka ibihe R&B yari mu njyana zikunzwe cyane ku Isi, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Run It!’, ‘Forever’, ‘Yeah!’, ‘U Got It Bad’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!