Iri ni iserukiramuco ryihariye kuko ari ryo ryonyine mu Rwanda rihuza ibikorwa byose bijyanye n’umuco wa hip-hop, birimo ibitaramo, imbyino za ‘breakdance’, graffiti, imurikagurisha rya streetwear, mixes za ba-DJs ndetse n’amasoko y’ibicuruzwa bijyanye n’uyu muco.
Intego yaryo ni ukwerekana ubuzima bwuzuye bwa hip-hop ndetse no gufasha abahanzi, ababyinnyi n’abandi bafite aho bahuriye n’iyi njyana kwegera abafana babo no gusangira ubuhanzi n’ubutumwa.
Ubuyobozi bwa Green Ferry Music bwabwiye IGIHE ko "I Am Hip Hop" ari urubuga rwo kuryoherwa n’umuco wa hip-hop, kwigira hamwe no guhanga udushya dutuma umuco werekeye iyi njyana ukura kandi ugafasha urubyiruko.
Buti “Intego ni ugukomeza gutegura igikorwa cy’umwimerere gishimisha, gitoza kandi gifasha abantu. Tugaragaza uburyo hip-hop nyarwanda ari nziza kandi itandukanye.”
Iri serukiramuco ryatangiye mu 2017 nk’uruhererekane rw’ibitaramo byabereye ahantu hatandukanye muri Kigali, kugeza mu 2024 ubwo ryahindukaga iserukiramuco rinini ryitabiriwe n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Hip Hop Nyarwanda. Kuva ubwo, ryabaye urubuga rukomeye rihuza abahanzi ba Hip-Hop bo mu Rwanda n’abakunzi babo, rikanabafasha kwagura ibikorwa byabo.
Uyu mwaka iserukiramuco rya Hip Hop rizaba guhera ku wa 4-5 Nyakanga 2025 muri Institut Français du Rwanda.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!