Ibi Prof. Hamo yabigarutseho mu gitaramo Gen-Z Comedy yitabiriye mu ijoro ryo ku wa 28 Gicurasi 2026.
Mu rwenya rwinshi yateye, Prof. Hamo yavuze ko yishimiye iterambere ry’u Rwanda anaboneraho gushimira ubuyobozi bwarwo.
Ati “Muri abanyamugisha, u Rwanda ni Igihugu cyiza. Kenya ubu iri mu murongo wo gushaka kumera nka Singapore ariko ubundi twakabaye ahubwo dushaka kumera nk’u Rwanda.”
Uretse iterambere, uyu munyarwenya yavuze ko yishimiye uburyo Umujyi wa Kigali ukeye ndetse n’uburyo abatwara ibinyabiziga bubaha amategeko y’umuhanda bagaha inzira abanyamaguru, ibyo we yise ko bidashoboka iwabo.
Uyu munyarwenya ni umwe mu bitabiriye igitaramo abategura Gen-Z Comedy bari bahaye umwihariko wo gushimira Muhinde, umunyarwenya uherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.
Muri iki gitaramo, Mike Kayihura yari yatumiwe kuganiriza urubyiruko rwacyitabiriye mu gihe ku rundi ruhande yananyuzagamo akaririmbira abakunda umuziki we zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.
Mbere yo kuva ku rubyiniro amaze kuganiriza abitabiriye iki gitararamo, Mike Kayihura yabaririmbiye indirimbo ye nshya iri mu zikunzwe cyane yise ‘Come on’.
Ish Kevin na Bushali na bo bari batumiwe muri iki gitaramo bagize umwanya wo kuririmbana indirimbo yabo ‘Kibasumba’ iri mu zigezweho muri iyi minsi batanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri iki gitaramo.
Mu bandi bashimishije abitabiriye iki gitaramo harimo abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy nka Pilote, MC Kandii na Musa, Dudu, Inkirigito Clement n’abandi banyuranye.
Bijyanye nuko wari umunsi we wihariye, Muhinde yahawe umwanya uhagije wo gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo mu rwenya rwinshi rwamaze iminota igera kuri 30 ari ku rubyiniro.
Agihinguka ku rubyiniro, Muhinde ukunze gutera urwenya na we ubwe yiserereza ku ndeshyo ye, yishimiwe cyane bitewe n’uko yinjiye ari mu kamodoka k’agakinisho k’abana.
Ni umusore wahingutse ahaberaga iki gitaramo arinzwe n’umusore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije byose bikarushaho gusetsa abari bitabiriye iki gitaramo.
Amafoto: Kwizera Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!