Mu minsi ishize umuraperi Kodak Black yinjiye mu mubare w’abandi b’ibyamamare bo hanze y’u Rwanda bisanze batawe muri yombi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bantu 10 b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye bamaze gutabwa muri yombi kuva Mutarama yatangira kugeza mu ntangiriro za Gicurasi mu mwaka wa 2026.
Kodak Black yafunzwe ku wa 6 Gicurasi. Raporo ya polisi y’i Orlando muri Amerika ivuga ko ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge ku iperereza ryatangiye mu Ugushyingo 2025.
Undi ni Maître Gims, watawe muri yombi n’u Bufaransa ku wa 25 Werurwe 2026. Uyu muhanzi w’Umunye-Congo, yafashwe akigera muri iki gihugu ku kibuga cy’indege ‘Paris-Charles de Gaulle’ akurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.
Umuhanzi Britney Spears na we yatawe muri yombi ku wa 4 Werurwe. Yashinjwaga gutwara yanyoye ibisindisha. Yafatiwe mu gace ka Westlake, hafi yo mu rugo iwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mugoroba wo ku wa 16 Mata 2026, umuhanzi David Anthony Burke, uzwi cyane nka D4vd, yongeye kwisanga mu maboko atari aye. Yakekwagaho icyaha cyo kwica ku bushake umwangavu w’imyaka 14 y’amavuko witwa Celeste Rivas. Yafatiwe muri Hollywood Hills i Los Angeles muri Leta ya California muri Amerika.
Umuraperi Pooh Shiesty na we yatawe muri yombi mu ntangiriro za Mata 2026. Yafatiwe mu Mujyi wa Dallas, i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
We na mugenzi we Big30 bafunganywe icyo gihe bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro.
Lamar Odom, umunyamakuru wahoze ari umukinnyi wa Basketball muri NBA, yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka. Yari akurikiranyweho gutwara yanyoye ibiyobyabwenge. Yafatiwe i Las Vegas muri Amerika.
Timothy Busfield, umukinnyi wa filime ukomeye, yageze mu maboko ya polisi muri Mutarama. Yashinjwaga ibyaha birimo no gusambanya abataruza imyaka y’ubukure.
Umuhanzi Elijah Sky Blue Allman, P. Exeter Blue, wo mu itsinda rya Deadsy yatawe muri yombi mu ntangiriro za 2026. Yashinjwaga ubushotoranyi. Nyuma yongeye gufungwa ashinjwa ubujura no kwangiza ku bushake.
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Sefu Shabani, wamamaye nka Matonya, yisanze mu gihome mu gihugu cya Kenya aho yari akurikiranyweho gufata ku ngufu n’ubwo yabyihakanye.
Yahise yamburwa pasiporo asabwa n’ingwate y’Amadolari 3.900.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!