00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya Shaddyboo n’umukunzi we byajemo kidobya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 November 2023 saa 07:04
Yasuwe :

Shaddyboo n’umusore w’Umunyarwanda utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot byamaze kumenyekana ko batandukanye nyuma y’umwaka bakundana ndetse kugeza ubu nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram.

Amakuru IGIHE yabonye yizewe ni uko Shaddyboo na Manzi bamaze iminsi baratandukanye nubwo atari ibintu bifuje gushyira mu itangazamakuru.

Kuri ubu mu bantu 1936 Manzi akurikira Shaddyboo ntarimo ndetse no mu b’uyu mugore w’abana babiri b’abakobwa akurikira basaga 300, ntiharimo uyu musore yari yarihebeye.

Mu busanzwe Shaddyboo n’umukunzi we ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo mu rukundo ndetse bari bakunze kugaragarizanya ko bakundana bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Kuba barasibye ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo bigaragaza ko umubano wabo ushobora kuba utifashe neza.

Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo Shaddyboo yatunguranye agaragaza ko asigaye afite umukunzi mushya ariwe Manzi Jeannot.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE icyo gihe, Shaddyboo yakomoje ku mukunzi we ahamya ko bari bamaze imyaka itandatu ari inshuti mbere y’uko bafata icyemezo cyo gutangira urugendo rw’urukundo.

Yagize ati “Njye nababwiye ko ngira urukundo, narakundanye ni uko ntashakaga ko bijya hanze. Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye. Nyuma rero yaje gufata icyemezo ambwira ko ankunda, kuko twari tuziranye cyane rero byaranyoroheye.”

Uyu mugore yaherukaga kugaragaza amarangamutima ku mukunzi we muri Gicurasi ubwo yari ari i Burayi , avuga ko amukumbuye bidasanzwe.

Mu mpera z’umwaka ushize Shaddyboo yari yerekanywe mu muryango w’umukunzi we. Icyo gihe, nabwo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe avuga ko nyina w’umusore yahoraga amumwishyuza.

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko batandukana mu 2016.

Ntabwo ishyamba ari ryeru hagati ya Manzi na Shadyboo
Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Shaddyboo yagaragaje ko afite umusore bakundana
Shaddyboo yasibye amafoto yose yagaragaraga ari kumwe n'umukunzi we kuri Instagram ndetse nta n'ubwo akimukurikira
Shaddyboo yaherukaga gushyira hanze amashusho ari gusomana na Manzi, avuga ko amukumbuye
Urukundo rwa Shaddyboo na Manzi rushobora kuba rwararangiye rudateye kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages