Jojo Breezy ni we wa mbere waciye amarenga yo gutandukana na Divine Uwa aho yifashishije imbuga nkoranyambaga yabwiye abamukurikira ko ubu abayeho mu buzima butagira umukunzi.
Mu kiganiro na IGIHE, Murego Joseph wamamaye nka Jojo Breezy yahamije aya makuru, yemeza ko yamaze gutandukana na Divine Uwa bitewe n’ibyo batumvikanyeho nubwo yirinze kubigarukaho.
Ati “Abantu bakundana bapfa ibintu byinshi, sinajya kuvuga ngo twapfuye iki cyangwa kiriya, icyo mwamenya ni uko kugeza uyu munsi nta rukundo rukiri hagati yacu.”
Iki ninacyo gisubizo Divine Uwayezu wamamaye nka Divine Uwa yaduhaye ubwo yari abajijwe icyo mu by’ukuri yapfuye n’uwari umukunzi we.
Ati “Mu by’ukuri twatandukanye ariko ntabwo navuga ngo twapfuye iki cyangwa iki, icyo abantu bakwiye kumenya ni uko twamaze gutandukana.”
Aba babyinnyi bari basanzwe bakorana akazi gatandukanye bavuze ko nubwo batandukanye ariko ibijyanye n’imirimo bahuriragaho ntakizahinduka kuko bazakomeza gukorana.
Jojo Breezy na Divine Uwa bari baherutse kwemerera IGIHE ko nubwo bamaze imyaka ine babyinana, urukundo rwabo rwari rumaze umwaka umwe.
Kugeza ubu aba babyinnyi ntabwo bakiri gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse amakuru yizewe ahari ni uko Jojo Breezy yamaze gukura Divine Uwa mu bo akurikira.
Ku rundi ruhande banamaze gusiba amafoto bahuriragamo uretse amashusho y’akazi bari bahuriyemo.
Ikiganiro twaherukaga kugirana n’aba babyinnyi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!