Muri Nzeri 2015 nibwo Aline Gahongayire yatangaje byeruye ko yatandukanye burundu n’umugabo nyuma y’uko bananiranywe. Yavuze ko kuva bashakana kuwa 20 Ukuboza 2013 batigeze bumvikana kugeza ubwo banzuye gusaba gatanya.
Yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu...”
Gahongayire wavuzwe mu nkuru ubudasiba akomoza kuri Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we yabwiye TNT ko ‘bafitanye umubano mwiza ndetse ko nyuma yo kunaniranwa nk’umugabo n’umugore ubucuti busanzwe bwarakomeje’.
Yagize ati “Ibintu byose tunyuramo bikwiye kutubera isomo, igihe namaranye n’uwahoze ari umugabo wanjye byanyigishije byinshi. Nubwo tutakiri kumwe ariko turishimye kandi turacyari inshuti. Ibyo gushinga urugo rugakomera byaranze ariko dufite amahoro.”
Nyuma y’isenyuka ry’uguro rwa Gahongayire, Gahimana Gabriel yashatse undi mukobwa bakundana witwa Abizera Paola wiga muri ICK (Institut Catholique de Kabgayi). Muri 2015 aba bombi bashyiraga ahagaragara amafoto ashimangira ngo hari umubano udasanzwe hagati yabo.
Gahongayire we aracyatsimbaraye avuga ko atahita ahubukira gushaka undi mugabo kuko atarakira ibikomere yasigiwe n’ibyo yanyuzemo.
Ati “Ntabwo byihutira kuko hari ibisebe bikeneye gukira muri njye, hari n’ubundi buhamya Imana igomba kunyubakira ariko ntabwo nzabaho njyenyine kuko ndi umunyamugisha. Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se!”
Gahongayire yavuze ko mu mwaka wa 2017 afite umugambi ukomeye wo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuhakorera ivugabutumwa, ndetse ateganya kuzajya mu bihugu by’u Burayi na Canada.
Yanavuze ko ashaka gusohora album izaba igizwe n’indirimbo z’Icyongereza n’Igiswahili mu gukomeza kwishakamo umwihariko no kugeza ubutumwa ku batumva Ikinyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO