00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibura ry’abakinnyi b’Abanyarwanda n’impamvu abahanzi babura akazi ko kwamamaza: Super Manager yiniguye

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 5 May 2024 saa 11:39
Yasuwe :

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager akora ubushabitsi bwo kugurisha abakinnyi no guhagararira inyungu zabo, akaba umwe mu baryoshya ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga aho afatwa nk’ufasha abamukurikira kuruhuka bitewe n’uko aganira asetsa cyane cyangwa se yibasira bamwe mu bahanzi bagezweho.

Iyo uvuze Super Manager hari abumva umuntu uzi gutebya, abakurikira ibijyanye n’imikino bakumva umuntu ufasha abakinnyi kubona amakipe, ariko abakurikira imyidagaduro bamuzi nk’umwe mu byamamare byahiriwe n’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube akunze gutangaho ibiganiro bigakundwa cyane.

IGIHE yaganiriye na Super Manager ku ngingo zirebana n’akazi ke ka buri munsi ko kugurisha abakinnyi, uburyo ahora asinya amasezerano yamamaza ibigo by’ubucuruzi nyamara hari abahanzi bagezweho ariko bigoye kubona bamamaza ikigo runaka.

Super Manager yakebuye buri wese wumva ko ari icyamamare akaba yiryamiye iwe ategereje ko amahirwe yo kubona akazi azamusanga.

Yasabye abumva ari ibyamamare guhaguruka bakajya gushaka akazi naho ubundi bakomeje kwiryamira inzara yazabasohora mu nzu kuko iryana kurusha kuribwa n’imvune z’akazi.

Sobanurira abantu akazi kagutunze?

Jyewe ntunzwe no kugurisha abakinnyi, ubuhanzi no kwamamaza ibigo by’ubucuruzi. Ubu usanze ndi gukora imyitozo ngororamubiri. Hano ndahamamaza ariko n’ubundi njyewe nkunda gukora siporo.

Ubukungu bwa mbere ni ubuzima kuko iyo ufite ubuzima ibindi bishobora kuboneka. Ushobora kuba ufite ibindi ntiwishimire imibereho yawe.

Urabizi ko ngurisha abakinnyi nubwo hashize imyaka myinshi nta Munyarwanda njyana hanze.

Urwego rw’abakinnyi bacu urubona gute?

Urwego rw’abakinnyi bacu rwasubiye hasi. Ikimenyimenyi urebe shampiyona yacu abatsinze ibitego byinshi ni abanyamahanga.

Nta Munyarwanda urimo. Uzi kugira ngo uhe ikaze umunyamahanga aze iwawe agutwarire akazi? Akurire amafaranga? Agutwarire umugore? Ni inkuru ibabaje kubona abanyamahanga bigarurira shampiyona yacu bakaba ari bo basoza bafite ibitego byinshi.

Nk’ubu Victor Mbaoma wo muri Nigeria akinira APR FC na Ani Eljah na we ni uwo muri Nigeria, akinira Bugesera FC, ni bo bayoboye bafite ibitego 15. Umunyarwanda uri hafi aza ku mwanya wa gatanu n’ibitego icyenda, ni Hakizimana Muhadjiri. Ubwose urumva bitababaje?

N’iyo ngiye gutwara abakinnyi njyana abanyamahanga kuko turi hasi cyane. Mperutse kujya muri Ethiopia, mu Ikipe ya St. George FC, bashakaga umukinnyi ukina mu busatirizi.

Nababwiye ko ndi Umunyarwanda bansubiza ko badashaka umukinnyi w’Umunyarwanda. Iyo barebye urwego rwa shampiyona yacu babona turi hasi cyane pe! Barambwiye ngo mbashakire mu bihugu byitabiriye Igikombe cya Afurika.

Imyitozo, impano z’abakinnyi bacu byose biri hasi. Hakenewe kuzamura abana, impano zikigaragaza.

Dusobanurire neza imiterere y’akazi ko kugurisha abakinnyi

Njyewe ntunzwe no kugurisha abakinnyi n’amafaranga y’ibigo namamaza kandi ibigo byinshi birampemba buri kwezi. Nshakira abakinnyi amakipe. Mfite ibyangombwa bitangwa na FIFA, CAF na FERWAFA.

Njyewe icyangombwa cyanjye nagiherewe muri Tanzania ‘TFF’ mu 2013 ariko nigeze kujya mu Budage i Munich mpakura amahugurwa y’amezi atandaty. Nemewe n’amategeko.

Umukinnyi wa mbere nagurishije ni Thomas Ulimwengu, yari Umunya-Tanzania natwaye muri TP Mazembe. Yagurishijwe ibihumbi 60 by’amadolali y’Amerika. Twari abantu batatu mu kugurisha uriya mukinnyi.

Umukinnyi uheruka kugurisha ni nde?

Umukinnyi mperuka kugurisha ntabwo byaciyemo. Ni Twizerimana Onesme namujyanye muri Kenya mu Ikipe ya Tusker. Twagize ibyago amasaha yo gufunga igura n’igurisha agera atarabona ibyangombwa bimwemerera kugurishwa.

Ni ukuvuga icyangombwa cyerekana ko umukinnyi yemerewe kugurishwa cyatugezeho cyatinze. Ndashaka gukorana n’Abanyarwanda kuko Kagere Meddie yampesheje ishema yabaye rutahizamu wahize abandi.

Iyo mvuze ko namubereye umujyanama baranyumva. Twakoranye imyaka ibiri, umwaka wa gatatu urangiye yanze ko twongera gukorana yambwiye ko ashaka kwigurisha.

Ni uburenganzira bwe nta kibazo kuko n’umwana arakura akajya gushinga urugo rwe.

N’ubu muri Kamena 2024 mfite isoko ryo kugurisha umukinnyi. Kagere Meddie twakoranye kuva mu 2017 nshinzwe kureberera inyungu ze kugeza ku itariki 5 Kamena 2021. Kureberera inyungu uriya rutahizamu byanyinjirije miliyoni 35 Frw.

Wamamaza ibigo byinshi kandi hari abahanzi bagezweho badafite akazi, ubigenza gute?

Haaaa! Reka nkubwire, ubu wabaza umusirikare uburyo yakoresheje arasa umwanzi? Ibanga ry’akazi ndibitse ku mutima wanjye.

Jyewe ndi umucuruzi, ndi umuntu waciye mu buzima bubi, nzi gushaka akazi.

Ubuzima bwaranyigishije nta kintu wambeshya. Abahanzi nibagane ibigo ariko na none ibigo bigane abantu bazwi b’ibyamamare, bajye kwa Butera Knowless, kwa Platini P, kwa King James n’abandi babamamarize kuko barakunzwe.

Ejo bundi wabonye ko Platini yakoze igitaramo cyiza, buriya ibigo byari kumugana, imari yabo bakayigana, ubwose abashinzwe iyamamazabikorwa bari gukora iki?

Abantu bakina filime, abaririmba barahari bakunzwe ariko ntabwo ibigo bibagana. Ntabwo amahirwe ashaka umuntu ahubwo we arayashaka.

Ntabwo wavuga ngo amahirwe azanyizanira. Amahirwe ujya kuyashaka, impamvu nkubwira ngo ibyiza umuntu arabishaka, reka nguhe urugero, urabona iki gihugu ko gitekanye, kirasa neza, ntabwo ari undi wubatse u Rwanda ni twe, Umukuru w’Igihugu yigeze kuvuga ijambo ngo nta muntu wagutekerereza uko uzabaho kuko nta muntu ugufitiye ideni ryo kugutunga.

Ubu se Abanyarwanda ko bari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro iyo iIgabo za RPA zidafata iya mbere ngo zitangize urugamba rwo kubohora u Rwanda, amahanga yari kudutabara? Ngo Loni mudutabare? Ibintu byiza bisaba ibitambo, iyo ubumwe buhari haba hari urukundo, iyo urukundo ruhari haboneka imbaraga.

Baritanze kugira ngo twebwe tuzabeho neza. Reka nshimire Afande mukuru, buriya Inkotanyi zaratabaye ntabwo zateye. Ibyiza urabikurikira ntabwo bikwizanira.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye hasigaye urwo gushaka iterambere. Duhanganye n’urugamba rwo gushaka imibereho myiza. Abahanzi nibabyuke bajye gushaka imibereho myiza.

Ukunze kuvuga cyane kuri Bruce Melodie, uba ushaka kuvugwa?

Oya, ntabwo narira ku munyeshuri wanjye. None se ko namurihiye amashuri akiga uruzungu ntiwabonye ko aherutse kujya muri Amerika?

Namwigishije Icyongereza, naramwishyuriye asigaye ahura na Shaggy, ntiwabonye ko yitabiriye Rwanda Day akavuga Icyongereza?

We na bariya bakobwa bo muri Kigali Boss Babes bose nabafashije kwiga Icyongereza, ikibazo nabajije ku ishuri bambwira ko bananiwe gusoza amasomo kandi njyewe narishyuye pe.

Icyongereza cyabo ubona ko bagenda bagerageza kuko icya mbere ni ukwirwanaho bagashaka imibereho.

Kuki utajya wamamaza ibihangano byawe ahubwo ukagaragara mu biganiro bisetsa?

Reka nkubwire, ejo bundi njya Uganda ntabwo abafana buzuye? Umukobwa mwiza n’iyo atakwitera ibirungo by’ubwiza, iyo umurebye ubona ubwiza bwe. Kuki Kampala bantumiye? Nta muhanuzi wemerwa iwabo.

Kampala hajya ibihumbi 35 ntibantumiye? Ariko muri Bk Arena ntabwo bashobora kuntumira sinzi impamvu. Nagiye Uganda nk’umuhanzi, erega Imana ishobora kugusiga mu buryo butandukanye, niba amagambo yanjye yubaka sosiyete ndabishimira Imana.

Abatanyemera bihorere. None se indirimbo yanjye ntiyaciye kuri Trace Tv, kuri Wasafi Tv? Uri umugabo wo kubihamya hanze y’u Rwanda barankunda.

Njyewe ndi umuntu ukunzwe, si ndi umuhanzi ugezweho. Ubu se ba Igisupusupu bari he? Ntimwabaharaye se? Njyewe hari umwana wanyumvise akiri mu mashuri abanza mu mwaka wa Kane, yarambwiye ati "Narize ndarangiza na n’ubu Super yabaye Super", ejo bundi twarahuye ambwira ko yakuze ankunda.

Nelson Mandela yaravuze ngo ntabwo abantu bazibukirwa ku mitungo bari bafite hano mu Isi, abantu bazakwibukira ku bikorwa byiza wabagejejeho.

Ni yo mpamvu Abanyarwanda bashaka Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza. None se tudafite umutekano wareba Super Manager? Wahinga udafite umutekano?

Njyewe mu myidagaduro ndi umwami, hari umuntu undeba ananiwe akaruhuka, ubundi Abanyarwanda baraganira bakaruhuka, ni njye ubisigaranye gusa.

Perezida Kagame yaravuze ngo akazi kose kagutunze katari kabi kandi katagira ingaruka mbi ku gihugu gakore ariko ubeho. Ibyamamare nibihaguruke bishake imibereho.

Hari amashusho yawe yasakaye bamwe mu byamamare birimo Eddy Kenzo biyasangiza ababakurikira, byagize uwuhe musaruro?

Nasinye amasezerano n’ibigo byinshi. Ayo masezerano yazanywe n’izina ryanjye. Nungutse izina. Buriya izina ni ikintu benshi bifuza kugeraho bakarinda bapfa batabigezeho.

Ubwamamare butera kubahwa n’aho uciye hose abantu ukabona barakuzi. Amafaranga yakurengera mu bikorwa runaka ariko izina rituma hari aho utambuka kandi utari kuhagera iyo uba utazwi.

Ejo bundi Bruce Melodie n’abandi bahanzi baramukanyije na Perezida Kagame, none se buri munyemari wese wo mu Rwanda asuhuza Perezida? Umuntu uzwi agira amahirwe menshi kandi aca henshi atari kuzitambutsa.

Super Manager amaze kugira izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .