00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ bigiye guhera i Huye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 February 2026 saa 07:42
Yasuwe :

Ibitaramo biherekeza isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda Festival” bigiye guhera mu Karere ka Huye guhera ku wa 23 Gashyantare 2026 aho n’ubundi byitezwe ko abasiganwa bazasoreza umunsi wa kabiri wa “Tour du Rwanda”.

Ibi bitaramo byitezwe ko bizitabirwa n’abahanzi barimo Bushali, Bwiza, Kenny Sol, Ruti Joel, Kivumbi King n’abandi barimo abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Marnaud na Tasha The DJ.

Ibi bitaramo byatewe inkunga n’ikinyobwa cya Amstel byitezwe ko bizatangirira i Huye ku wa 23 Gashyantare 2026, bigakomereza i Rubavu ku wa 25-26 Gashyantare 2026 mu gihe ku wa 27 Gashyantare 2026 bizakomereza i Musanze na ho ku wa 1 Werurwe 2026 bisorezwe i Kigali.

Ibi bitaramo bihuza amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba baba bifuza ahantu bahurira bagasabana.

Binaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw’ibikorwa byabo.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare riri kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga ryatangiriye mu Majyaruguru ryerekeza i Burasirazuba kuri uyu wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026.

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ bigiye guhera i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages