Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki cyabereye mu Mujyi wa Bremen mu Budage mu mpera z’iki cyumweru gishize. Cyari kigamije guhuza abakunzi b’uyu muhanzi batuye mu mijyi inyuranye y’iki gihugu.
King James yageze ku rubyiniro yakirizwa amashyi menshi n’abari bateraniye muri icyo gitaramo, maze atangira kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye.
Yibanze ku ndirimbo zakunzwe kuva mu myaka ye ya mbere mu muziki kugeza ku ndirimbo ze za vuba.
Abari bitabiriye iki gitaramo na bo ntibamutengushye, kuko batangiye kuririmbana na we indirimbo ku yindi, bakanyuzamo bakabyinana na we kugeza ubwo yasozaga igitaramo.
Iki gitaramo King James yagikoreye mu Budage nyuma y’icyo yakoreye mu Bubiligi ku wa 22 Kanama 2026. Yari akubutse mu Rwanda, aho yakoreye ibitaramo bibiri byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, byabaye ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026.
Nyuma yo kuva i Burayi, biteganyijwe ko King James azahita atangira urugendo rwo kwitegura ibitaramo azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse
na Canada mu Ugushyingo no mu Ukuboza 2026.
Amafoto: Tarama



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!