00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya ‘Caravane du rire’ byageze ku musozo (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 November 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Iserukiramuco ry’urwenya ‘Caravane du rire’ ryari rimaze ukwezi ribera mu Mujyi wa Kigali, ryasorejwe muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira 2025.

Ibi bitaramo by’urwenya byabaye mu ndimi eshatu ‘Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, byitabiriwe n’abanyarwenya biganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda.

Byatangiriye Norrsken ku wa 17-18 Ukwakira 2025, ahi abakunzi b’urwenya rw’Ikinyarwanda basusurukijwe na Kigingi, Rusine, Muhinde, Joshua, Babu, Herve Kimenyi n’abandi.

Ku wa 23-24 Ukwakira 2025, iri serukiramuco ryakomereje mu rwenya rw’Igifaransa, abarimo Herve Kimenyi, Michael Sengazi, Babou, Bappa Oumar wo muri Guinée na Alain Essogo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basusurutsa abantu mu bitaramo bibiri byabereye muri ‘Institut Français du Rwanda’.

Byasorejwe muri Kigali Universe yakiriye bibiri byo mu Cyongereza byatangiye ku wa 30-31 Ukwakira 2025, ababyitabiriye basusurutswa n’abarimo Duga Mutai wo muri Kenya, Cotilda wo muri Uganda, Uncle Mo wo muri Uganda.

Uretse aba banyarwenya baturutse hanze, abo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Rusine, Michael Sengazi na Babu Joe nabo batanze ibyishimo ku babyitabiriye.

Ni ku nshuro ya kane iri serukiramuco ryaberaga i Kigali, ryari ryatumiwemo abanyarwenya 12 biganjemo abaturutse mu bihugu bitandukanye ariko rikanatanga amahirwe ku bakora uyu mwuga b’imbere mu gihugu.

Babu Joe uri mu bategura iri serukiramuco, ni umwe mu bagaragaza ubuhanga mu gutera urwenya
Herve Kimenyi ari mu batanze ibyishimo muri iri serukiramuco
Cotilda uri mu banyarwenya bakomeye muri Uganda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Michael Sengazi na Rusine hari aho bageze bafatanya gutera urwenya
Coach Gael na Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM Ltd bari mu bari bitabiriye iki gitaramo bari kumwe na Kivumbi King
Abitabiriye iri serukiramuco hari aho bageraga kwihangana bikanga bagahitamo gufana kubera urwenya
Abakunzi b'ibi bitaramo baba bizihiwe
Ubwo igitaramo cya nyuma cy'iri serukiramuco cyabaga, abanyarwenya bitabiriye bashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages