00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya ‘Amstel Tour du Rwanda Festival’ byasorejwe i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 March 2026 saa 10:15
Yasuwe :

Abahanzi barimo Bwiza, Bushali, Kenny Sol na Symphony Band nibo bashyize akadomo ku bitaramo bya ‘Amastel Tour du Rwanda Festival’ byari bimaze igihe bizengurukana n’irushanwa ry’amagare rya ‘Tour du Rwanda’.

Ni ibitaramo byasorejwe kuri ‘rond point’ yo kuri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa 1 Werurwe 2026, ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki nabo bari bitabiriye ku bwinshi.

Ibi bitaramo bitegurwa mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi b’umukino w’amagare nyuma yo kuryoherwa n’isiganwa.

Ku wa 23 Gashyantare 2026 nibwo ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Huye, bikomereza i Rubavu ku wa 25-26 Gashyantare 2026, bibona kwerekeza i Musanze ku wa 27 Gashyantare 2026.

Nyuma y’iki gitaramo, ikindi cyari gitegerejwe ni icyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Werurwe 2026 ari nacyo cyashyize akadomo kuri ibi bitaramo.

Muri iki gitaramo Symphony Band niyo yabanje ku rubyiniro, isusurutsa abakunzi b’umuziki, hakurikiraho Kenny Sol wishimiwe cyane, mu gihe Bwiza yabaye umuhanzi wa gatatu ku rubyiniro mbere y’uko Bushali ajyaho akaba ariwe ubisoza.

Ni ku nshuro ya kane habaga ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ icyakora by’akarusho muri uyu mwaka byari byaratewe inkunga na Amstel, ikinyobwa cyengwa n’uruganda rwa BRALIRWA.

Abakunzi b'umuziki bahageze kare
Indirimbo ziyobowe na 'Haje gushya' ni zimwe mu zakunzwe cyane za Kenny sol
Kenny Sol yagaragarije muri ibi bitaramo ko ari umwe mu bahanzi bo kwitega mu 2026
Bushali akunzwe byihariye n'urubyiruko, iyo ari ku rubyiniro aba aririmbana n'abakunzi be
Bushali akoresha imbaraga nyinshi mu gushimisha abakunzi be
Bwiza ni umuhanzi wamaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki batari bake
Biragoye ko Bwiza yava ku rubyiniro adamahagaye umufana wamufasha kubyina zimwe mu ndirimbo ze
Abakunzi b'umuziki bagaragarije urukundo abahanzi bashyigikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages