Ni ibitaramo byasorejwe kuri ‘rond point’ yo kuri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa 1 Werurwe 2026, ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki nabo bari bitabiriye ku bwinshi.
Ibi bitaramo bitegurwa mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi b’umukino w’amagare nyuma yo kuryoherwa n’isiganwa.
Ku wa 23 Gashyantare 2026 nibwo ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Huye, bikomereza i Rubavu ku wa 25-26 Gashyantare 2026, bibona kwerekeza i Musanze ku wa 27 Gashyantare 2026.
Nyuma y’iki gitaramo, ikindi cyari gitegerejwe ni icyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Werurwe 2026 ari nacyo cyashyize akadomo kuri ibi bitaramo.
Muri iki gitaramo Symphony Band niyo yabanje ku rubyiniro, isusurutsa abakunzi b’umuziki, hakurikiraho Kenny Sol wishimiwe cyane, mu gihe Bwiza yabaye umuhanzi wa gatatu ku rubyiniro mbere y’uko Bushali ajyaho akaba ariwe ubisoza.
Ni ku nshuro ya kane habaga ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ icyakora by’akarusho muri uyu mwaka byari byaratewe inkunga na Amstel, ikinyobwa cyengwa n’uruganda rwa BRALIRWA.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!