Kevin Kade yagarutse kuri gahunda y’ibitaramo afite ubwo yari abajijwe niba atazongera kugongwa no guhuza gahunda z’ibitaramo bwe bwite n’ibya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nk’uko byagenze umwaka ushize.
Aha uyu muhanzi yagize ati “Buriya buri kintu kitubayeho tuba dusabwa kukigiraho, hari amasomo nigiye ku byabaye umwaka ushize byatumye ubu numva bitakongera kumbaho.”
Kevin Kade yavuze ko ku bwe nk’umuhanzi atabona kugira gahunda nyinshi nk’ikibazo kuko ahubwo ari amahirwe kuri we.
Ati “Njye icyo nakubwira ni uko ino mpeshyi mugiye kunyumva kuko nzaba mfite ibintu byinshi byo kubaha yaba indirimbo ndetse n’ibitaramo bitandukanye yaba ibyo mu Rwanda, ibyo mu bihugu binyuranye bya Afurika ndetse n’i Burayi.”
Ku ikubitiro, Kevin Kade azabanza gutaramira muri Uganda ku wa 17 Mata 2026, akivayo akazahita yitegura kwerekeza i Burayi mu bitaramo azahakorera muri Gicurasi 2026.
Mu bitaramo by’i Burayi kugeza ubu amaze gutangaza ikizabera mu Budage ahitwa Hannover ku wa 16 Gicurasi 2026, icyakora akaba afite n’ibindi birimo ibizabera mu Bufaransa, muri Pologne n’ahandi hanyuranye.
Muri Kamena 2026, Kevin Kade azasubira i Kigali atangire imyiteguro y’ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ azasoza ku wa 1 Kanama 2026 ahita asubira mu bindi bizabera i Burayi.
Kevin Kade kugeza ubu uri mu bagezweho mu muziki afite indirimbo nka ‘Sikosa’, ‘Munda’, ‘Nyanja’, ‘Pyramid’ n’izindi zirimo ‘Nyiragongo’ aherutse gusohora mu minsi ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!