00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Mutabazi agiye gukora ubukwe, yatumiye abantu 30

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 July 2026 saa 04:42
Yasuwe :

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yateguje ubukwe bwe n’umukunzi we, Beatrice, bamaranye hafi umwaka bakundana, avuga ko buzitabirwa n’abantu 30 gusa yise inshuti nyanshuti n’abavandimwe.

Ubukwe bwa Apôtre Mutabazi na Beatrice buteganyijwe kubera muri Kigali Marriott Hotel ku wa 1 Ukwakira 2026.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Apôtre Mutabazi yavuze ko we na Beatrice bagiye kurushinga bamaze amezi 11 bakundana, gusa ngo bamaze igihe ari inshuti zisengana.

Yagize ati "Tumaranye amezi 11, ariko twabanje kuba inshuti. Twasenganaga, tubanye kivandimwe. Nyuma ni bwo twaganiriye ku bijyanye no kubana kuko nabonaga afite indangagaciro z’umugore wo mu Bwami bw’Imana."

Apôtre Mutabazi yavuze ko yahisemo Beatrice nyuma yo guhura n’abandi bakobwa batandukanye ariko ntibahuze mu buryo yifuzaga.

Ati "Urebye ubumenyi n’imyizerere mu by’ubwami bw’Imana mfite, byantegekaga gushaka umugore wemera kwigishwa no kubatizwa mu myumvire yanjye. Ariko nakunze guhura n’abashakaga kunyigisha. Gusa Bibiliya iravuga ngo ‘kuko bidakwiye ko umugore yigisha umugabo.’ Betty ni we nabonye unyumva kandi agatega amatwi iyo umwigishije akabyakira abyishimiye."

Agaruka ku mpamvu yahisemo gutumira abantu 30 gusa, yavuze ko ubukwe bwe yabwise "Marriage de rupture", asobanura ko ari ubukwe bugaragaza kwitandukanya n’abo yise indyarya, abibone n’abagambanyi mu buzima bwe.

Yavuze ko nubwo umuntu ashobora kuba afite inshuti nyinshi, mu by’ukuri habamo inshuti nyanshuti ari na zo yahisemo gutumira.

Ku ruhande rw’umugeni hazatoranywa abavandimwe n’inshuti nyanshuti 15, no ku ruhande rwe hatoranywe abandi 15, bose hamwe babe abantu 30.

Apôtre Mutabazi yavuze ko no kuri ubu agikora urutonde rw’abatumirwa kuko mu bantu 15 yihaye, hakiri imyanya ibiri ataruzuza.

Integuza z'ubukwe bwa Apôtre Mutabazi zamaze gusohoka
Apôtre Mutabazi agiye gukora ubukwe buzitabirwa n’abantu 30 gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages