Ibi Neg G yabitangarije umunyamakuru Ndahiro Valens nyuma y’uko inzego z’ubutabazi zari zigiye kujyana umurambo w’uyu musore witwa Mugabo Emmanuel kugira ngo ujye gusuzumwa mu bitaro.
Ati “Yari umuhanzi utanga icyizere nafashaga. Yari yaje turimo dutegura umushinga tuzasohora nyuma y’Icyunamo. Nta burwayi budasanzwe yari ari kugaragaza. Gusa yari ari kumbwira ko ari kumva afite umutwe uri kumurya gake, byoroshye bidakaze. Ubwo nahise mwakira mu cyumba cy’abashyitsi noneho njyewe njya mu tundi tuntu twanjye. Ngarutse nka nyuma y’iminota 30-40, nsanga icyo kibazo cyavutse”.
Yakomeje agira ati “Ngerageza gutabaza. Nzana imbangukiragutabara ariko bahageze bambwira ko igihe cyarenze. Ni uko umuvandimwe aba amvuyemo gutyo, ibyago biraza Imana iramwisubiza. Ababyeyi be bahageze. Ntabwo twari tuziranye cyane keretse nka bakuru be ariko na nyina naje kumumenya’’.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza kuri urwo rupfu kugira ngo hamenyekane ikirwihishe inyuma ariko ko ntawe uratabwa muri yombi aruzira.
Neg G yahamije ko yari amaze imyaka 12 aziranye na nyakwigendera. Uwitabye Imana yabaga mu Karere ka Rwamagana ari na ho iwabo. Yajyaga yerekeza i Kigali bagategura imishinga y’imiziki dore ko Neg G asanzwe ari umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!