Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 67 wari uteganijwe kuzaba ku wa 02 Gashyantare 2025, mu nyubako ya Crypton.com Arena iherereye i Los Angeles nk’uko byemejwe na Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika birimo na Hollywood Reporter, avuga ko uyu muhango ushobora gusubikwa bitewe n’inkongi yibasiye ibice bitandukanye byo muri uyu mujyi hakangirika byinshi.
Amakuru avuga ko ubu ibiganiro bigeze kure bashaka uko basubika uyu munsi byari kuzaberaho hagashakwa undi mu bihe biri imbere.
Umuyobozi wa Recording Academy, Harvey Mason Jr, yavuze ko hakiri amahitamo menshi yo kuba bakwimura itariki cyangwa se bagashaka ubundi buryo babikoramo.
Iyi nkongi imaze guhitana abantu 24, hegitari 16.187 zarahiye, abarenga ibihumbi 100 basabwa kwimuka mu gihe abandi ibihumbi 300baryamiye amajanja kuko bashobora kwimurwa isaha ku isaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!