00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibipimo byagaragaje ingano ya Mugo yasanzwe mu mubiri wa Yvanny Mpano na bagenzi be

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 September 2026 saa 12:42
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano n’abandi bantu batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku cyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo rikomeje.

Abandi bareganwa na we ni Niyodusenga Regis, Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand na Iradukunda Robert.

Dosiye yatangiye ku wa 19 Kanama 2026, ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahabwaga amakuru ko hari abantu bacuruza héroïne, ikiyobyabwenge benshi bakunze kwita ‘Mugo’.

Nyuma y’ayo makuru, Polisi yataye muri yombi umumotari Niyodusenga Regis, ukurikiranyweho gutwara ibiyobyabwenge abishyiriye ababikoresha. Yafatanwe udupfunyika 12 twa ‘Mugo’.

Ubushinjacyaha buvuga ko utwo dupfunyika twari tugenewe Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand, Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano na Iradukunda Robert.

Dosiye yabo yashyikirijwe urukiko ku wa 1 Nzeri 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha. Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 8 Nzeri.

Mu iburanisha, Niyodusenga yahakanye icyaha cyo gutunda no kubika ‘Mugo’, avuga ko nubwo yajyaga ashyira abakiliya ibyo bamutumye, atabaga azi ibyo atwaye.

Abandi baregwa bo bagaragajwe nk’abakoresha iki kiyobyabwenge, hashingiwe ku bipimo byagaragaye mu mibiri yabo.

Mugisha Eddy yemeye ko yakoreshaga ‘Mugo’, mu mubiri we hagaragaramo ibipimo bya 6597 ng/ml. 6597 ng/ml bivuze ko muri mililitiro imwe (1 ml) yapimwe habonetse nanogarama 6.597 z’ikinyabutabire cyashakishwaga.

Kabayiza Eric yasanzwemo ibipimo bya 518 ng/ml. Yabwiye urukiko ko mu 2021 yari yarakatiwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha gifitanye isano n’iki kiyobyabwenge.

Iradukunda Robert, wasanzwemo 353 ng/ml, na we yavuze ko mu 2021 yari yarakatiwe gufungwa umwaka umwe azira gukoresha iki kiyobyabwenge.

Murenzi Armand yemeye ko yakoreshaga ibiyobyabwenge, mu mubiri we hagaragaramo ibipimo bya 2232 ng/ml, mu gihe Yvanny Mpano yasanzwemo 793 ng/ml.

Kanyabugande Nuru we yemeye ko amaze imyaka itatu akoresha ‘Mugo’. Yavuze ko yari amaze kuyigura 7.500 Frw kandi yari ategereje ko Niyodusenga ayimugezaho i Rwamagana, aho yari ari.

Aba baregwa bavuze ko Niyodusenga ari we wabagemuriraga ‘Mugo’, ariko ko bo bayiguraga ku muntu bita Amani.

Basobanuye ariko ko nta n’umwe muri bo uzi uwo Amani, ahubwo Niyodusenga ari we wari umuzi kandi akaba ari na we yatumaga.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko bishoboka ko Niyodusenga yaba ari we wakoreshaga izina rya Amani, kuko atabashije kugaragaza uwo muntu avuga ko yatumwaga na we.

Urukiko rwaje gutegeka ko bose bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeje.

Yvanny Mpano yasanzwemo ibipimo bya ‘Mugo’ bingana na 793 ng/ml mu gihe umubiri w'umuntu udakwiriye kurenza 300ng/ml

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages