00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitanu byaranze igitaramo cya Bruce Melodie muri Amerika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 January 2024 saa 08:58
Yasuwe :

Bruce Melodie akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari mu rugendo rw’ibitaramo bitandukanye yagaragayemo dore ko yari inshuro ye ya mbere ataramiye muri iki gihugu.

Bruce Melodie muri Amerika yari yitabiriye ibitaramo birimo ibya iHeartRadio Jingle Ball Tour, ndetse n’icye wenyine cyabaye itariki 30 Ukuboza 2023, cyamuhuje n’abakunzi ba muzika Nyarwanda mu Mujyi wa Maine muri Leta ya Portland.

Ni igitaramo cyabereye mu nyubako ya Aura yakira abasaga 1500. Yigeze kwakira ibitaramo by’abahanzi batandukanye barimo Ne-Yo, Sheebah Karungi, Meddy, Emmy, Alpha Rwirangira, Gyptian wo muri Jamaica n’abandi.

Ibi ni bimwe mu byaranze iki gitaramo nk’uko tubikesha Umunyamakuru Richard Irakoze usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce Melodie yaririmbye indirimbo yahimbiye umubyeyi we

Uyu muhanzi wiyambaje indirimbo ze zitandukanye kuva ku zo yakoze mu myaka icumi ishize zishimiwe cyane yageze aho aririmba indirimbo yahangiye umubyeyi we Velene Muteteri witabye Imana tariki 14 Nzeri 2012.

Muri iyi ndirimbo yuje amarangamutima Bruce Melodie yayise “Uzagaruka” aririmba yibaza niba azongera kubona uyu mubyeyi we ndetse n’uburyo yatabarutse atarasobanukirwa iby’urupfu, ku buryo n’ubu agishengurwa n’urupfu rwe.

Uyu muhanzi aherutse gutangariza IGIHE ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album yise “Sample” biteganyijwe ko izasohoka muri uyu mwaka wa 2024.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki w'u Rwanda no mu Karere

Imbyino za Kinyarwanda mu ndirimbo “Azana”

Muri iki gitaramo ubwo Bruce Melodie yari ari ageze ku ndirimbo yise “Azana” haje umusore ubyina imbyino za Kinyarwanda binyura abakunzi b’umuziki bari bakirimo wabonaga banejejwe no kongera kubona imbyino z’umuco w’iwabo.

Kubahiriza amasaha byabaye ingorabahizi

Ikibazo cy’amasaha ni kimwe mu byinubirwa n’abitabira ibitaramo hirya no hino kuva mu Rwanda n’ahandi.

Muri iki gitaramo Bruce Melodie yakoreye muri Portland ku mpapuro zicyamamaza zigaragaza ko cyagombaga gutangira saa Mbili kikageza saa Tanu.

Nyamara si uko byagenze ahubwo cyatangiye saa Tanu z’ijoro cyambukiranya umunsi kirangira saa Saba z’ijoro.

Kwinjira byari ingorabahizi

Richard Irakoze wari muri iki gitaramo avuga ko mbere y’uko iki gitangira hanze hari umurongo munini w’abashaka kwitabira watewe n’uko hari ababanzaga kureba niba bari ku rutonde rw’abamerewe kucyitabira.

Iki ni kimwe mu byatumye abantu batinda ku muryango dore ko bari benshi bashakaga kucyitabira.

Bruce Melodie yeretswe urukundo mu bitaramo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Indirimbo “Akinyuma” irakunzwe bikomeye

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi barangwa n’ibihangano bivugisha benshi, ahanini bitewe n’amagambo abigize. Ni ibintu bigaragara mu ndirimbo nka “Saa Moya” kugera kuri “Akinyuma” yashyize hanze mu 2022.

Iyi ndirimbo nubwo itavugwaho rumwe, ubwo uyu muhanzi yari ari kuyiririmba abakunzi b’umuziki baririmbanye nawe ijambo ku rindi, bigaragara ko bacengewe n’uburyohe bwayo.

Bruce Melodie wamaze amasaha abiri ku rubyiniro akanyuzamo agahinduranya imyenda yaririmbye indirimbo zirimo “Ndakwanga”, “Saa Moya”, “Selebura”, “Katerina”, “Katapila”, “Fou de Toi” (yakoranye na Element na Ross Kana) “When She’s Around” yakoranye na Shaggy n’izindi.

Wakurikira ikiganiro cyose unyuze hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages