00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikubiye mu ndirimbo karundura ya Kendrick Lamar yibasira Drake

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 4 May 2024 saa 09:55
Yasuwe :

Intambara y’amagambo yuzuyemo ibitutsi no kwibasirana hagati ya Kendrick Lamar na Drake yakajije umurego. Benshi bayobewe iherezo abandi bari mu rujijo kuko batazi ko ibiri kuba hagati y’aba baraperi biri mu mugambi wateguwe ugamije kubafasha gucuruza no kongera guhesha ikuzo injyana yari imaze kwigaranzurwa n’indirimbo za ba Taylor Swift.

Amagambo agize indirimbo nshya ya Kendrick Lamar ashinja Drake gusambanya abangavu, gufata ku ngufu, kwitera imiti igabanya uburibwe no kwihakana abana.

Ni indirimb isa nk’ibaruwa ndende Kendrick Lamar yandikiye abo mu muryango wa Drake. Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki 4 Gicurasi 2024, yayise meet the grahams.

Muri iyi ndirimbo hari aho Kendrick Lamar agira ati “Nshuti Adonis (umuhungu wa Drake ufite imyaka irindwi) wihangane kuba uriya mugabo ari so, reka nkubwize ukuri, bisaba imyitwarire ya kigabo ngo witwe umugabo, so ntabwo ashabutse, ndamureba nkatekereza ko byari kuba byiza iyo sogokuru wawe aba yarakoresheje agakingirizo.”

“Ni kenshi ababyeyi bacu bakora amakosa tukayakuriramo, ubundi uri umwana mwiza ukwiriye guhabwa uburere n’umubyeyi muzima. Kuva ubu ngiye kukubera icyitegererezo, kuva so byaramunaniye.”

“N’iyo utagera ku ntego zawe ariko ntuzace iy’ubusamo, uzarangwe n’ikinyabupfura wimenyereze gukora imyitozo ngororamubiri, ntuzakoreshe imiti igabanya umubyibuho nka so.”

“Ntuzahohotere abagore bawe nk’uko so yabikoreye mama wawe, ntuzahishe abana bawe nk’uko so yabyaye akihakana abana. Terwa ishema n’uwo uri we, ntuzigaragaze neza nka so kandi imbere uri mu buribwe kugeza no gukoresha imiti igufasha gusinzira. Niwiyitaho uzaba umwami kandi uzakomera.”

“Iyi baruwa ubu ntiwayisobanukirwa ariko niwuzuza imyaka 18 y’amavuko uzafate umwanya wumve iyi ndirimbo!”

Muri iyi ndirimbo Kendrick Lamar agaragaza ko Drake ari umugabo gito ndetse w’ikigwari wihakana abana.

Muri iyo ndirimbo imara iminota 6 n’amasegonda 32, Kendrick Lamar yariniguye avuga n’akari imurori.

Uyu muraperi agera n’aho agenera ababyeyi ba Drake ubutumwa agira ati “Nshuti Sandra (nyina wa Drake) umuhungu wawe afite imyitwarire itari myiza, ndacyeka utayikerensa by’umwihariko kuko hari abakobwa benshi yababarije umutima, nawe uri Umugore ku bw’ibyo uzi neza iby’amarangamutima."

"Nshuti Dennis (se wa Drake) wabyaye indyarya karundura ndetse kuba agukoresha mu gushimangira uwo ariwe ntekereza ko ari ineza wamugiriye, ntekereza ko ukwiriye gukomeza kumwaka andi mafaranga. Kuba yarabaswe n’imikino y’amahirwe amakosa ni wowe nyashyiraho[…] Dennis na Sandra mwicare ibyo ngiye kubabwira biraremereye, umuhungu wanyu ararwaye, afite ibitekerezo bipfuye, ntekereza ko abagabo nkawe bakwiriye gupfa.”

Kendrick Lamar muri iyo ndirimbo yagererenyije Drake na Harvey Weinstein, umunyamerika w’umunyabigwi mu kuyobora no gutunga filime z’i Hollywood akaba mu 2020 yarakatiwe igifungo cyo muri gereza cy’imyaka 23 azira gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato abakinnyi ba filime, ibyaha yakoze mu 2006.

Kendrick Lamar yibukije Drake ko nawe hari abahanzi yafashe ku ngufu abandi abasambanya ku gahato yifashishije ububasha abafiteho kuko babarizwa muri Ovo Sound, inzu y’imiziki iherereye i Toronto muri Canada.

Iyo nzu ifasha abahanzi yashinzwe na Drake mu 2012 akaba ayifatanyije na Producer 40. Kendrick Lamar mu mujinya mwinshi cyane yakoze mu nganzo anahishura ko Drake yabaye imbata yo gusambanya abana.

Indirimbo yitwa ‘meet the grahams’ rikaba izina rifitanye isano na Drake kuko yitwa Aubrey Drake Graham. Ifoto y’iyi ndirimbo iriho inyemezabwishyu z’imikufi ya Drake, uducupa tw’imiti yitwa Ozempic ikoreshwa mu guta ibiro n’uducupa twa Zolpidem, imiti ikoreshwa mu gushaka ibitotsi ikaba inagabanya uburibwe bukabije.

Kendrick Lamar mu cyumweru kimwe yakoze indirimbo eshatu zibasira Drake.

Umva Indirimbo meet the grahams


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .