Kuva mu 2024 Chris Brown yakora ibitaramo bibiri by’amateka muri Afrika y’Epfo, byavuzwe ko azataramira muri Kenya ku wa 1 Werurwe 2025.
Nyuma amakuru yahise ajya hanze ni uko uyu muhanzi yateye utwatsi ibyo gutaramira muri Kenya. Impamvu zashakishirizwaga ku kuba yarananiwe kumvikana n’abashakaga gumutumira, bagahitamo kumusimbuza Burna Boy wo muri Nigeria.
Umuyobozi wa sosiyete ya Madfun Group isanzwe itegura ibitaramo muri Kenya, Joy Wachira, yatangaje ko Chirs Brown yanze kujya gukorera igitaramo muri Kenya kubera ibikorwaremezo byaho bidateye imbere.
Wachira yabwiye Nairobi News ko mbere y’uko basaba Burna Boy kujya gutaramira muri Kenya bari babanje kubaza Chris Brown, ariko akabahakanira.
Ku ikubitiro Chris Brown yababajije niba hari uburyo yazamanukira mu kirere mu gitaramo cye nk’uko asanzwe abigenza mu bitaramo bye, bamubwira ko bitashoboka.
Wachira yavuze ko Kenya nta bikorwaremezo bafite byo kwakira igitaramo cy’umuhanzi nka Chris Brown.
Yongeyeho ati “Si ikibazo cy’amafaranga ahubwo ni ibikorwaremezo byacu. Ibyo yatubwiye ni uko icyatumye aduhakanira ari uko Kenya nta bikorwaremezo bihagije byamufasha gukora igitaramo yifuza. bitabasha kumwemerera gukora igitaramo yifuza.”
Chris Brown yaherukaga gukorera igitaramo muri Kenya ku wa 8 Ukwakira 2016 mu iserukiramuco rya Mombasa Rocks Festival.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!