Iyo Televiziyo yari yahagaritswe amezi 6 mubwo kurenga ku mategeko.
Ubwo yari mu Mujyi wa Dar es Salama kuri uyu wa Gatandatu, Bashungwa yavuze ko ibyo Ikigo Ngenzuramikorere mu by’Itumanaho muri Tanzania (TCRA) bakoze, bikurikije amategeko gusa ko bagiye kongera kureba ku bihano byari byamaze guhabwa iyi Televiziyo ya Wasafi.
Ati “Kubera ibi bitifite aho bihurira cyane n’akazi ndetse n’ishoramari, nka minisiteri tugiye kureba uburyo twaganira na TCRA kugira ngo tumenye neza ko tubona igisubizo.”
Umuyobozi wa TCRA Johanes Kalungule, yavuze ko bahagaritse Wasafi TV bitewe n’amashusho y’abantu bambaye ubusa yerekanywe kuri iyi Televiziyo ku mugoroba wo ku itariki 1 Mutarama 2021 kandi bikaba binyuranya n’amategeko agenga itangazamakuru. Aya mashusho agaragara mu ndirimbo y’umuhanzi Gigy Money yerekanywe mu kiganiro ‘Tumewasha na Tigo’ kinyura kuri iyo Televiziyo.
Minisitiri Bashungwa yongeyeho ko yifuza ko itangazamakuru ryajya ryibanda cyane mu kwamamaza Umuco wo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho abona nta mwanya uhabwa icyo gice.
Tariki 5 Mutarama uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa TCRA bwatangaje ko buhagaritse mu gihe kingana n’amezi atandatu, Televiziyo ya Wasafi TV y’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinumz, buyishinja kurenga ku mabwiriza agenga itagazamakuru muri icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!