00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibi ni ibitero byo guhindanya amazina yacu - P Fla yikomye uwabeshye ko afunze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 October 2025 saa 10:12
Yasuwe :

P Fla yikomye bikomeye umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga amushinja kumubeshyera ko yatawe muri yombi, ahamya ko ibi ari ibitero agabwaho mu rwego rwo guhindanya izina rye.

Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kubona amashusho y’umwe mu bakoresha umuyoboro wa YouTube wavugaga ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ati “Njye ubu numiwe ntabwo nabeshya, nagiye kubona mbona abantu benshi barampamagaye abandi banyandikira bambaza niba koko bantaye muri yombi, benshi mu nshuti zanjye n’umuryango wanjye bahangayitse kubera umuntu umwe wakwije igihuha. Icyakora kimwe gihari ni uko ntafunze njye ndi amahoro rwose.”

P Fla yavuze ko ibi ari ibitero agabwaho bagamije kwangiza isura ye no gusenya ibyo amaze igihe arwana no kubaka.

Ati “Nyuma y’igihe abantu bafite isura batubonamo, ndi kurwana no kongera kububakamo icyizere, ariko imbaraga nakoresha zose hari ababa bumva ko bakwangiza ibintu by’abandi kugira ngo bo bacuruze amakuru y’ibihuha."

Uyu muraperi uherutse gukorana indirimbo ‘Ubukire n’ubuzima’ na Riderman, yavuze ko muri iyi minsi ikintu kimuhangayikishije ari ugukora umuziki kurusha ikindi icyo aricyo cyose.

P Fla ni umwe mu baraperi bamaze igihe bubatse izina mu muziki w’u Rwanda, uretse kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye yananyuze mu matsinda arimo na Tuff Gangz na Empire Mafia Land yashinze.

P Fla yikomye uwabeshye ko afunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages