00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Nyagatare nzamukubira karindwi -The Ben yateguje Bruce Melodie kumusubira (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 June 2026 saa 10:02
Yasuwe :

The Ben wikomanga mu gatuza nyuma yo gukorera igitaramo cyiza i Musanze, yateguje Bruce Melodie kuzamukubitira inshuro i Nyagatare aho ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ bizaba byerekeje ku wa 20 Kamena 2026.

Nubwo The Ben ahamya ko yarushirije Bruce Melodie i Musanze, uyu muhanzi we si ko abifata kuko ahamya ko kiriya gihe byari ukumuha ikaze mu bitaramo bye, ubu noneho ari bwo yajya yakumva uko bimeze.

Ibi aba bahanzi babigarutseho kuri uyu wa 16 Kamena 2026 ubwo bari bahuriye ku cyicaro cya Airtel mu Karere ka Gasabo ahatangarijwe ku mugaragaro ko iyi sosiyete y’itumanaho yinjiye muri ibi bitaramo nk’umuterankunga ariko yanahaye amasezerano Bruce Melodie nka ‘Brand Ambassador’ wayo.

Bruce Melodie wabaye nk’uwemera ko The Ben yamurushirije, yamuteguje kumwishyurira i Nyagatare.

Ati “Buriya i Musanze nakiriye The Ben kugira ngo abanze anywe ku tuzi [...] murabona ndi guseka se? Arakaza neza mu nzira noneho yo kubikora uko bikwiye. Ikindi abantu bari i Nyagatare mwitegure tubazaniye ibintu byiza.”

The Ben we ntiyemeranya na Bruce Melodie kuko ahamya ko i Nyagatare azamukubira inshuro zirindwi ibyo yamukoreye i Musanze.

Ati “Nyagatare, ibyabereye i Musanze ho tuzabikuba inshuro zirindwi. Kandi mugenzi wanjye Bruce Melodie nubwo yavugisha ikindi kintu umunwa ariko mu mutima we azi ukuri.”

Igitaramo gitegerejwe kubera i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, kizaba kibaye icya kabiri mu bya ‘Summer Country Tour’ aba bahanzi bari guhuriramo na Bwiza ndetse na Kitoko.

Ibi bitaramo byatangiriye i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bizakomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026 mbere y’uko bigera i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026. Bizasorerwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Abatazabasha kwitabira ibi bitaramo batekerejweho kuko bazabasha kubikurikira hano.

DJ Spinny uri gutegura 'Spinny&Friends' yari mu batumiwe muri iki kiganiro n'abanyamakuru
The Ben yakiriwe na John Magara ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda
Bruce Melodie na The Ben bafatanye ifoto n'umuyobozi wa Airtel Rwanda
The Ben yiyemeje gushyigikira Bruce Melodie mu rugendo rw'ibitaramo 'Summer Country Tour'
Bruce Melodie yemeye ko i Musanze The Ben yamurushije
Bruce Melodie yabwiye The Ben ko umunsi wo kumwakira warangiriye i Musanze
Bruce Melodie yavuze ko agiye kwereka The Ben uko umuziki ukorwa
The Ben yijeje Bruce Melodie kuzamukubira karindwi ibyo yamukoreye i Musanze
The Ben yashimye Airtel Rwanda idasiba gushyigikira abahanzi

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages